Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Tumenye Paul Rusesabagina uri mu maboko y’ubutabera bw’u Rwanda

Rusesabagina asohoka mu modoka ya RIB ishinzwe gutwara abafashwe bakekwaho ibyaha (Ifoto/RIB)

Rusesabagina Paul yavukiye mu yahoze ari Komine Murama muri Perefegitura ya Gitarama ku wa 15 Kamena 1954, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Nyanza, Umurenge wa Mukingo, mu Kagari ka Nkomero. Amashuri yisumbuye yayize i Gitwe mu 1975.

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Rusesabagina yakoraga muri Hotel Hotel des Diplomates, aho Jenoside igitangiye yagiye muri Hotel des Mille Collines, aba umuyobozi wayo. Bivugwa ko yambuye uburenganzira uwari yayisigiwe.

Inyandiko ya Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG ivuga byimbitse amateka ya Rusesabagina. Yamenyekanye cyane ku bwo kwiyita intwari yarokoye abatutsi n’abahutu bari bari muri Hotel Mille Collines muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Paul Rusesabagina yatangije gahunda y’ubusambo abeshya amahanga ko ari we warokoye impunzi ziganjemo Abatutsi zari zahungiye muri Hotel des Mille Collines.

Yakoresheje iyo turufu abeshya abazungu bamufasha gukora filime yamenyekanye cyane ku izina rya Hotel Rwanda. Nyamara, nta ruhare na ruto Paul Rusesabagina yagize mu gukiza abo bantu, ahubwo yarabasahuye, bamwe akabagambanira, kandi agakorana bya hafi n’inzego z’iperereza za Guverinoma y’abicanyi. Abumvise ibinyoma bye, mu bihe bitandukanye bagiye bamuha ibihembo.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatusi, mu biganiro Paul RUSESABAGINA yagiye atanga  hirya no hino mu mahanga, yirengagije ukuri nkana yemeza ko habaye Jenoside ebyiri mu Rwanda.

Paul RUSESABAGINA yagoretse amateka nkana yerekana ko abatutsi bahunze igihugu muri 1959 ngo kubera ko bakoranaga  n’Umukoloni.

Mu biganiro yagiye  atanga mu bihe binyuranye, Paul RUSESABAGINA yavugaga ko ko abarenga 50 ku ijana y’abakoze Jenoside bakatiwe n’Inkiko z’u Rwanda ndetse n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, barengana, ngo bazizwa gusa ko ari Abahutu.

Hirya yo kugoreka amateka nkana, Rusesabagina yanagaragaye mu buryo bweruye mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, birimo gushinga no gushyikira imitwe y’iterabwoba.

Ubuhamya bw’abantu bitandukanije na FDLR barimo abari mu nzego nkuru z’ubuyobozi bwayo bwa gisilikare  wemeza ko RUSESABAGINA yakusanyije amafaranga hirya no hino mu mahanga akayoherereza FDLR mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo agamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Mu bitangazamakuru binyuranye, Rusesabagina yagiye yigamba kenshi kugira uruhare mu kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe n’abahezanguni, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu karere no mu mahanga.

Amakuru avuga ko Rusesabagina yari asanzwe akora ingendo hirya no hino ku Isi atirengagije no kugera muri Afurika, cyane cyane muri Zambia. Yafashwe ubwo yari atabaye nyuma yo guhabwa amakuru ko murumuna we yapfuye.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities