Guverinoma y’u Bufaransa yemereye u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bike kuba abaturage babyo bajya muri icyo gihugu badasabwa amabwiriza ajyanye no kwirinda icyorezo cya Covid 19, nko kwishyira mu kato, cyangwa kwerekana ibyangombwa ko bipimishishije corona virus mu gihe kitarenze amasaha 72.
Ibyo bihugu byahawe ubwo burenganzira n’u Rwanda rurimo bigera hafi kuri 18. U Rwanda akaba ari cyo gihugu cyonyine cy’Afurika kiri ku rutonde rwashyizwe ahagaragara na Guverinoma y’u Bufaransa.
Ibyo bihugu byashyizwe ku rutonde n’ u Rwanda rurimo, harimo Ibihugu byo mu Muryango w’Ubumwe w’u Burayi, Andoree, Islande, Liechtenstein, Monaco, Norvege, Royaume Uni, Saint Marin, Saint Siège, Suisse, Australie, Japon, Nouvelle-Zelande, Singapour, Corée du Sud, Thailande.
Iri tangazo rivuga ko niba uturuka mu bihugu nka Bahrein, Leta Zunze Ubumwe z’abarabu, Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika, Panama, ugomba kwerekana ikemezo cy’uko wipimishije Covid 19 bitarenze amasaha 72.
Mu Bufaransa abantu barenga miriyoni 1,8 bamaze kwandura corona virus naho abamaze guhitanwa n’icyo cyorezo bakaba bagera ku 40,987.
Uwimana Donatha
