Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

U Rwanda mu bihugu byemerewe kujya mu Bufaransa badasabwe ibijyanye n’amabwiriza ya COVID-19

Rwanda flag combined with france flag

Guverinoma y’u Bufaransa yemereye u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bike kuba abaturage babyo bajya muri icyo gihugu badasabwa amabwiriza ajyanye no kwirinda icyorezo cya Covid 19, nko kwishyira mu kato, cyangwa kwerekana ibyangombwa ko bipimishishije corona virus  mu gihe kitarenze amasaha 72.

Ibyo bihugu byahawe ubwo burenganzira n’u Rwanda rurimo bigera hafi kuri 18. U Rwanda akaba ari cyo gihugu cyonyine cy’Afurika kiri ku rutonde rwashyizwe ahagaragara na Guverinoma y’u Bufaransa.

Ibyo bihugu byashyizwe ku rutonde  n’ u Rwanda  rurimo, harimo Ibihugu byo mu Muryango w’Ubumwe w’u Burayi, Andoree, Islande, Liechtenstein, Monaco, Norvege, Royaume Uni, Saint Marin, Saint Siège, Suisse, Australie, Japon, Nouvelle-Zelande, Singapour, Corée du Sud, Thailande.

Iri tangazo rivuga ko niba uturuka mu bihugu nka Bahrein, Leta Zunze Ubumwe z’abarabu, Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika, Panama, ugomba kwerekana ikemezo cy’uko wipimishije Covid 19 bitarenze amasaha 72. 

 Mu Bufaransa abantu barenga miriyoni 1,8 bamaze kwandura corona virus naho abamaze guhitanwa n’icyo cyorezo bakaba bagera ku 40,987.

Uwimana Donatha

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities