Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

U Rwanda na Amerika bashimangiye ubufatanye mu bya gisirikare

Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga n'ubutwererane Dr Vincent Biruta na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda Peter Vrooman, bashyira umukono ku masezerano ashimangira ubufatanye mu bya gisirikare (Ifoto/RBA)

U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika biyemeje gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare, binyuze mu ivugurura ry’amasezerano yari asanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Ku wa kane tariki ya 28 Gicurasi 2020, u Rwanda na Leta zunze ubumwe za Amerika byashyize umukono ku masezerano agamije gushimangira ubufatanye bwiza bwa gisirikare hagati y’ibihugu byombi.

Nk’uko tubikesha RBA, umuhango wo gusinya aya masezerano yiswe (Status of Force Agreement, SOFA) wabereye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ku Kimihurura.

Ku ruhande rw’u Rwanda aya masezerano yashyizwe umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta. Na ho ku ruhande rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyizweho umuko na Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Dr Vincent Biruta, yavuze ko aya masezerano yasinywe yagutse kurusha ayari asanzweho yo mu 2005.

Agira ati “Arareba abakozi bahoraho n’abagengwa n’amasezeraro ba Leta zunze ubumwe za Amerika bashobora kuza mu Rwanda mu bijyanye ni gusura, imyitozo, ibikorwa by’ubutabazi, n’ibindi ibikorwa nk’uko byumvikanyeho.”

Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, yavuze ko aya masezerano ashimangira ubufatanye bwiza busanzwe hagati y’ibihugu byombi. Avuga ko kandi hari andi masezerano y’ubufatanye ya tariki 12 Ukuboza 2019 u Rwanda rufitanye na Leta ya Nebraska n’ingabo zayo.

Yagize ati “Gushyira umukono kuri aya masezerano birerekana indi ntambwe ishimishije mu gushimangira ubufatanye bwa gisirikare hagati y’ibihugu byacu.”

Umuhango wo gusinya aya masezerano wanitaniriwe kandi na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira, Ambasaderi Guillaume Kavaruganda, Umuyobozi mukuru ushinzwe Uburayi, Amerika n’imiryango mpuzamahanga na Maj Gen Ferdinand Safari, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki n’Ingamba muri Minisiteri y’Ingabo.

Abayobozi batandukanye ku mpande zombi bitabiriye uyu muhango (Ifoto/RBA)

Hashize igihe kinini, u Rwanda na Leta zunze ubumwe za Amerika bifitanye umubano mwiza n’ubufatanye haba mu bya gisirikare ndetse no mu zindi nzego.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities