U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika biyemeje gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare, binyuze mu ivugurura ry’amasezerano yari asanzwe hagati y’ibihugu byombi.
Ku wa kane tariki ya 28 Gicurasi 2020, u Rwanda na Leta zunze ubumwe za Amerika byashyize umukono ku masezerano agamije gushimangira ubufatanye bwiza bwa gisirikare hagati y’ibihugu byombi.
Nk’uko tubikesha RBA, umuhango wo gusinya aya masezerano yiswe (Status of Force Agreement, SOFA) wabereye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ku Kimihurura.
Ku ruhande rw’u Rwanda aya masezerano yashyizwe umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta. Na ho ku ruhande rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyizweho umuko na Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Dr Vincent Biruta, yavuze ko aya masezerano yasinywe yagutse kurusha ayari asanzweho yo mu 2005.
Agira ati “Arareba abakozi bahoraho n’abagengwa n’amasezeraro ba Leta zunze ubumwe za Amerika bashobora kuza mu Rwanda mu bijyanye ni gusura, imyitozo, ibikorwa by’ubutabazi, n’ibindi ibikorwa nk’uko byumvikanyeho.”
Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, yavuze ko aya masezerano ashimangira ubufatanye bwiza busanzwe hagati y’ibihugu byombi. Avuga ko kandi hari andi masezerano y’ubufatanye ya tariki 12 Ukuboza 2019 u Rwanda rufitanye na Leta ya Nebraska n’ingabo zayo.
Yagize ati “Gushyira umukono kuri aya masezerano birerekana indi ntambwe ishimishije mu gushimangira ubufatanye bwa gisirikare hagati y’ibihugu byacu.”
Umuhango wo gusinya aya masezerano wanitaniriwe kandi na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira, Ambasaderi Guillaume Kavaruganda, Umuyobozi mukuru ushinzwe Uburayi, Amerika n’imiryango mpuzamahanga na Maj Gen Ferdinand Safari, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki n’Ingamba muri Minisiteri y’Ingabo.

Abayobozi batandukanye ku mpande zombi bitabiriye uyu muhango (Ifoto/RBA)
Hashize igihe kinini, u Rwanda na Leta zunze ubumwe za Amerika bifitanye umubano mwiza n’ubufatanye haba mu bya gisirikare ndetse no mu zindi nzego.
Rwanyange Rene Anthere
