Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

U Rwanda rwiteguye guhangana n’ibitero by’inzige

U Rwanda rwiteguye guhangana n'ibitero by'inzige aho byaturuka hose n'ubwo zikomeje guca ibintu mu karere (Ifoto: Ben Curtis/AP)

Nyuma y’uko inzige zigaragaye mu majyaruguru y’igihugu cya Uganda, u Rwanda rwatangiye gufata ingamba zo guhangana n’inzige zishobora kurugeramo igihe icyo ari cyo cyose.

Amakuru aturuka muri Uganda avuga ko inzige zageze muri icyo gihugu ku cyumweru tariki 09 Gashyantare 2020 zinjiriye mu karere ka Amudat mu Ntara ya Karamoja.

Izo nzige zageze muri Uganda nyuma yo kuyogoza Amajyaruguru ya Kenya, ibintu byateye impungenge z’uko zishobora kugera no mu Rwanda n’ibindi bice by’ibihugu by’ibiyaga bigari.

Umuyobozi Wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB ushinzwe ubushakashatsi ku buhinzi, Dr. Charles Bucagu, yavuze ko inzego zitandukanye zirimo kwitegura mu gihe icyo ari cyo cyose inzige zagera ku butaka bw’u Rwanda.

Uyu muyobozi yabwiye KT Press dukesha iyi nkuru ko barimo gushyira ku murongo ibikenewe mu guhangana n’izo nzige birimo imiti ishobora kuzica, avuga ko bazatangaza ikiri gukorwa mu gihe cya vuba.

Yanavuze kandi ko bari gukora ubukangurambaga mu bahinzi, babateguza ko izo nzige zishobora kugera mu Rwanda. Yongeyeho ko bazaha abahinzi amapompe asohora imiti yica inzige ndetse bagashaka n’indege zakwifashishwa mu gutera iyo miti mu gihe inzige zaba zigeze mu Rwanda.

Dr. Bucagu yasobanuye ko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) n’Ingabo z’u Rwanda hamwe n’abandi bafatanyabikorwa, barimo kwigira hamwe uburyo bwo guhangana n’inzige mu gihe zaramuka zigeze mu Rwanda.

Rene Anthere Rwanyange

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities