Ku wa Kane tariki ya 22 Ukwakira 2020, hirya no hino mu gihugu, hatangijwe igikorwa cy’igerageza ryo gufasha abaturage kwishyira mu byiciro bishya by’Ubudehe hagendewe ku makuru bitangiye hagati yabo. Mu karere ka Gicumbi iki gikorwa cyatangirijwe mu murenge wa Rutare.
Abaturage bo mu murenge wa Rutare, Akagari ka Gatwaro bibukijwe ko hari serivisi bajyaga bahabwa muri Leta zitazongera gushingira ku byiciro by’Ubudehe, basabwa gutanga amakuru bisanzuye kandi bakavugisha ukuri kuko biri mu nyungu rusange z’igihugu ndetse nabo.
Aba baturage bahise batangira kwishyira mu byiciro by’Ubudehe babifashijwemo n’abayobozi b’Amasibo ndetse n’abahuguriwe gukoresha ikoranabuhanga riri kwifashishwa mu kubika amakuru yatanzwe n’abaturage ubwabo.
Amakuru atangirwa mu ruhame, ujijinganya akunganirwa na bagenzi be, bityo agataha amenye icyiro cye.
Shani Zawdi utuye mu Muduguru wa Kabira, Akagari ka Gatwaro avuga ko yahise amenya icyiciro cye. Agira ati “Ndanyuzwe kuko mpise menya icyiciro cyanjye ko ari C. ubundi mbere twajytwumvaga babidushyizemo, rimwe bakanagushyira mucyo udafite ubushobozi bikatubangamira ariko ntugire aho ubariza ndetse na bana bacu hari ubwo batsindaga ugasanga banze ko ajya kwiga kubera ko badushyize mu byiciro tudashoboye ariko ubu turishimye kuba aritwe turi kwitangira amakuru biraduha ikizere kandi ugahaguruka umenye ikiciro urimo.”
Nahimana Said we avuga ko amakuru yatanze ariyo kandi ko afite ikizere ko buri wese azanyurwa n’icyiciro yashyinzwemo kandi akumva bizanamufasha kumenya uko akwiye kwikura mu bukene. Asaba buri wese gutanga amakuru nyayo atabeshye.
Agira ati “Nk’ubu hari ibya mbere habagaho kurengana cyane kuko hari ibyo nagombaga kubona ariko ntibingereho, ariko ubu wenda hari ibizangeraho bitangeragaho kandi narinkwiye ariko nkabibuzwa n’icyiciro nari ndimo.”
Buracyeye Grace wari usanzwe mu kiciro cya mbere, we ubu yabonye ikiciro cya D avuga ko iki abonye ari cyo gihuye n’imibereho ye kandi ko akishimiye kuko icyo asanzwemo hari amahirwe cyamwiga.
Ati “Najyaga nshaka gukorana n’ibigo by’imari ariko ikiciro nari ndimo ntikibinyemerere ariko uko ngana gutya, nkoranye n’ibigo by’imari ntabwo naba nsebye kandi nkanashobora kwiteza imbere.”
Abaturage bamaze gukura mu bitekerezo tubizeyeho kubikora neza
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix, avuga ibyiciro byabanje byarimo bimwe bitanoze nko kuba ibyabanje byari bifite amazina yafatwaga nk’atesha agaciro abantu ndetse n’ibindi byakurikiyeho bikaba byaragenderwagaho mu guha abaturage serivisi zimwe na zimwe.
Ati “Byatumaga hari abantu bashaka kuba ingwingire badashaka kuzamuka ngo bagaragaze ko bateye imbere ahubwo bakagira amakuru bahisha.”
Avuga ko ivugurura ry’ibyiciro by’Ubudehe rije risanga abaturage bamaze kugera ku rundi rwego mu myumvire ku buryo mu kubibasobanurira bumvise neza akamaro kabyo ko ari ugufasha Leta mu igenamigambi ry’igihugu.
Avuga ko no mu kwishyira mu byiciro by’Ubudehe, abaturage bazabikora neza kuko “Tugomba kugirira ikizere abaturage bacu kuko bamaze gukura mu bitekerezo no gutanga amakuru kandi meza.”
Iri gerageza ntirikuraho ibyiciro bisanzweho kuko ibishya bizatangira kugenderwaho mu mwaka utaha wa 2021 mu gihe ibiri kugenderwaho byagiye binengwa n’abaturage kuko ubushakashatsi buheruka bw’Urwego rw’Igihugu rr’Imiyoborere (RGB), bwagaragaje Abanyarwanda bagera muri 45.7 % batishimiye ibyiciro bashyizwemo.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere mu nzego z’ibanze (LODA) kivuga ko akamaro k’ibyiciro by’Ubudehe ari ugufasha igenamigambi kuko bigaragaza imibereho y’abaturage bikanorohereza Leta guteganya ingamba zo kuzamura abakeneye gusindagizwa.
Munezero Jeanne d’Arc
