Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ubunyamwuga n’ikinyabupfura nibyo bizabafasha kurushaho gukora neza akazi mushinzwe _Gen. Nyamvumba

Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Gen. Patrick Nyamvumba, atangiza inama nkuru ya Polisi yahuje abayobozi ba Polisi batandukanye baturutse hirya no hino mu gihugu, ku wa 17 Ukuboza 2019, yabibukije ko ubunyamwuga n’ikinyabupfura ari byo bigomba gukomeza kuranga buri mupolisi wese kugira ngo inshingano zo kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo zikomeze kugerwaho.

Minisitiri Gen. Patrick Nyamvumba yabwiye abapolisi ko bagomba guhesha igihugu isura nziza nk’urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu.

Yagize ati: “Mu rwego rwo kurushaho gukora neza akazi mushinzwe no kugeza serivisi nzinza mubo mushinzwe gucungira umutekano, mukwiye kuba urugero rwiza murwanya ikibi cyose cyahesha isura mbi Polisi y’u Rwanda ndetse n’igihugu muri rusange, ikindi kandi mugakumira ibyaha bitaraba.”

Yavuze ko Polisi yonyine ubwayo itabasha kubera hose icya rimwe, avuga ko  kugira ngo umutekano ugerweho bisaba ubufatanye  n’abaturage   ndetse n’izindi nzego  zitandukanye binyuze mu guhanahana amakuru.

Minisitiri Gen. Nyamvumba yanavuze ko inzego zizakomeza gufatanya  mu gushakira hamwe ibisubizo n’ingamba zo kubaka igipolisi cy’umwuga  hagamijwe kwimakaza umutekano usesuye ku banyarwanda n’abaturarwanda bose.

Yagarutse no kw’ikoranabuhanga avuga ko ikoranabuhanga ryakomeza gutezwa imbere kugira ngo serivisi nyinshi abaturage bajye bazikemurirwa bitagombeye ko bahura n’umupolisi.

Umuyobozi  Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yagaragaje ko  intego nyamukuru y’inama nkuru ya Polisi  ari ugusuzumira hamwe aho Polisi ivuye, aho igeze, n’aho igana ndetse no kurebera hamwe imirongo migari yo gukomeza kuyiteza imbere.

Yagize ati:  “Inama nkuru ya Polisi nirwo rubuga rugari muri Polisi y’u Rwanda ruganirirwamo imirongo migari yo guteza imbere ubunyamwuga hagamijwe kurushaho gukangurira abapolisi gukomeza imikorere myiza munshingano zayo zo kubungabunga umutekano no gukumira ibyaha.”

IGP Munyuza yagaragaje ko n’ubwo hari byinshi byagezweho mu kubungabunga umutekano hagikenewe imbaraga mu gukumira ibyaha birimo nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ihohotera rikorerwa abana.

Yagize ati: “Hari ibyaha bimwe na bimwe byagabanutse binyuze mu bukangurambaga butandukanye, kandi ibyo byose byagezweho ku bufatanye n’abaturage ndetse n’izindi nzego. Ariko hari n’ibindi byaha bikigaragara birimo nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ihohotera rikorerwa abana. Kugira ngo rero tubikumire birasaba ubufatanye n’abaturage hagatangwa amakuru y’ababigiramo uruhare kugira ngo bafatwe bashyikirizwe ubutabera.”

Umuyobozi mukuru wa Polisi yavuze ko zimwe mu ngamba Polisi ifite harimo gukomeza kongerera abapolisi ubumenyi n’ubushobozi, guteza imbere imikoranire myiza n’abaturage no kongera ibikorwaremezo n’ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities