Bamwe mu bitabiriye inama y'Iburasirazuba yarebaga imikoreshereze y'umutungo wa Leta

Umubaruramari Mukuru muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Mukeshimana Marcel yashimiye Uturere two mu ntara y’Iburasirazuba uburyo twitwaye mu mikoreshereze myiza y’umutungo wa Leta.

Yabitangaje mu nama yaguye/ yiga ku micungire y’Imari n’umutungo wa Leta mu ntara y’Iburasirazuba.

Muri iyo nama, Umubaruramari Mukuru ni ho yashimiye utwo turere, uburyo twitwaye mu mikoreshereze myiza y’umutungo wa Leta umwaka wa 2019-2020.

Yasabye abayobozi n’abakozi batandukanye bafite aho bahuriye n’imicungire y’Imari n’umutungo wa Leta gukomeza gukosora ahakiri amakosa yagaragajwe n’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta atarakosorwa.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, mu mpanuiro yabahaye, yababwiye ko imicungire n’imikoreshereze myiza y’umutungo wa Leta  ari byo bihatse imiyoborere y’igihugu kuko mu ngengo y’Imari haba hakubiyemo ibyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemereye abaturage. Asaba abitabiriye inama gukora ibishoboka byose kugira ngo bigerweho.

Guverineri yabwiye abakozi n’abayobozi bafite imicungire y’Imari n’umutungo mu nshingano ko hazakorwa ibishoboka byose haba  kubongerera amahugurwa no kubaha ibikoresho… ariko ko aho bizagaragara ko habaye gukora amakosa ku bushake bitazihanganirwa.

Uwimana Donatha

By Editor

One thought on “Uburasirazuba: Uturere twashimiwe uko twitwaye mu mikoreshereze myiza y’umutungo wa Leta”
  1. Kuki bashimwa kandi aribyo n’abandi bose bakabaye bakora? nicyo tubashyiriraho kandi barabihemberwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *