Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Uburasirazuba: Uturere twashimiwe uko twitwaye mu mikoreshereze myiza y’umutungo wa Leta

Bamwe mu bitabiriye inama y'Iburasirazuba yarebaga imikoreshereze y'umutungo wa Leta

Umubaruramari Mukuru muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Mukeshimana Marcel yashimiye Uturere two mu ntara y’Iburasirazuba uburyo twitwaye mu mikoreshereze myiza y’umutungo wa Leta.

Yabitangaje mu nama yaguye/ yiga ku micungire y’Imari n’umutungo wa Leta mu ntara y’Iburasirazuba.

Muri iyo nama, Umubaruramari Mukuru ni ho yashimiye utwo turere, uburyo twitwaye mu mikoreshereze myiza y’umutungo wa Leta umwaka wa 2019-2020.

Yasabye abayobozi n’abakozi batandukanye bafite aho bahuriye n’imicungire y’Imari n’umutungo wa Leta gukomeza gukosora ahakiri amakosa yagaragajwe n’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta atarakosorwa.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, mu mpanuiro yabahaye, yababwiye ko imicungire n’imikoreshereze myiza y’umutungo wa Leta  ari byo bihatse imiyoborere y’igihugu kuko mu ngengo y’Imari haba hakubiyemo ibyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemereye abaturage. Asaba abitabiriye inama gukora ibishoboka byose kugira ngo bigerweho.

Guverineri yabwiye abakozi n’abayobozi bafite imicungire y’Imari n’umutungo mu nshingano ko hazakorwa ibishoboka byose haba  kubongerera amahugurwa no kubaha ibikoresho… ariko ko aho bizagaragara ko habaye gukora amakosa ku bushake bitazihanganirwa.

Uwimana Donatha

1 Comment

1 Comment

  1. MUSEMAKWELI Prosper

    November 12, 2020 at 18:51

    Kuki bashimwa kandi aribyo n’abandi bose bakabaye bakora? nicyo tubashyiriraho kandi barabihemberwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities