Ku mogoroba wo ku wa mbere tariki ya 5 Ukwakira, 2020 umukozi wari uhagarariye Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) mu turere twa Rutsiro na Karongi witwa Laurent Twahirwa yakubiswe n’inkuba arapfa.
Nta gihe kinini uyu mukozi yari amaze ahagaraririye iriya Komisiyo muri turiya turere kuko yahagiye vuba ahimuriwe nyuma yo kuyihagararira muri Rusizi na Nyamasheke.
Nk’uko tubikesha amizero.rw, amakuru aturuka mu bitaro bya Bushenge hajyanwe abakubiswe n’inkuba aremeza ko uwitwa Twahirwa Laurent w’imyaka 40 wari uhagarariye Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG muri Karongi na Rutsiro yashizemo umwuka mu masaha y’umugoroba.
Uyu witabye Imana yize mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda NUR/UNR muri Clinical Psychology, akaba yakoreraga CNLG mu turere twa Karongi na Rutsiro. Asize umugore n’umwana muto utaramara umwaka. Imana Imuhe iruhuko ridashira.
Uwa kabiri wakubiswe n’inkuba witwa Ahishakiye Agnes w’imyaka 25 we aracyitabwaho n’abaganga kandi ngo we aratanga icyizere cyo kubaho.
Uwimbabazi Sarah
