Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Umukozi wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside yahitanwe n’inkuba

Ku mogoroba wo ku wa mbere tariki ya 5 Ukwakira, 2020 umukozi wari uhagarariye Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) mu turere twa Rutsiro na Karongi witwa Laurent  Twahirwa yakubiswe n’inkuba arapfa.

Nta gihe kinini uyu mukozi yari amaze ahagaraririye iriya Komisiyo muri turiya turere kuko yahagiye vuba ahimuriwe nyuma yo kuyihagararira muri Rusizi na Nyamasheke.

Nk’uko tubikesha amizero.rw, amakuru aturuka mu bitaro bya Bushenge hajyanwe abakubiswe n’inkuba aremeza ko uwitwa Twahirwa Laurent w’imyaka 40 wari uhagarariye Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG muri Karongi na Rutsiro  yashizemo umwuka mu masaha y’umugoroba.

Uyu witabye Imana yize mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda NUR/UNR muri Clinical Psychology, akaba yakoreraga CNLG mu turere twa Karongi na Rutsiro. Asize umugore n’umwana muto utaramara umwaka. Imana Imuhe iruhuko ridashira.

Uwa kabiri wakubiswe n’inkuba witwa Ahishakiye Agnes w’imyaka 25 we aracyitabwaho n’abaganga kandi ngo we aratanga icyizere cyo kubaho.

Uwimbabazi Sarah

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities