Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Umusekirite wagaragaye atega umufana wa Rayon Sports atawe muri yombi

Panorama Sports

Mu mukino wahuzaga Rayon Sports na Police FC, umusekirite wagaragaye atega umwana w’umufana akikubita hasi yatawe muri yombi.

Ni amashusho yasakaye ku munsi wo ku cyumweru tariki ya 11 Gicurasi 2025, ubwo Rayon sports yamaraga gutsinda Police FC 1-0, kuri Kigali Pele Stadium, abafana ba Rayon Sports batangira kwishimira itsinzi.

Umwana w’umufana yaciye mu rihumye abasekirite bo ku kibuga, ubundi bitwa “Stewarts”, ajya kwishimira insinzi. Uyu mwana ntibyamuhiriye kuko mu gusubira inyuma aho yari avuye, yahuye n’umusekirite amukubita umutego umwana akubita umutwe hasi.

Ku Mbugankoranyambaga hahise hatangira inkundura yo gutabariza uyu mwana ndetse bamwe basabira uyu musekirite gukurikirwa.

Gusa kera kabaye, Polisi y’igihugu, ibinyujije ku rubuga rwa X yayo, isubiza ubutumwa bwa Angeli Mutabaruka, yatangaje ko uyu yamaze gutabwa muri yombi kugira ngo akurikiranweho iki gikorwa cy’urugomo.

Polisi igira iti “Muraho, Umusekirite wagaragaye atega umwana mu mukino wahuje Police FC na Rayon Sports kuri Pele Stadium, yamaze gufatwa kugira ngo akurikiranwe ku cyaha yakoze. Murakoze.”

Amakuru atugeraho aravuga ko n’ubwo byagenze gutya uyu mufana nta kibazo kinini yagize.

Ni kenshi abajya ku bibuga binubira imyitwarire y’aba bashinzwe umutekano, bavuga ko akazi kabo bagashyiramo ubumuntu buke.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities