Nk’uko bigaragara mu mabwiriza ya Minisitiri No 004/ 07.01 yo ku wa 24 Nyakanga 2020, agenga itangwa ry’ikarita ndangamuntu ku muntu wayitaye cyangwa wayibwe kandi ntashobore kuyibona mu gihe n’uburyo biteganywa n’amategeko; Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje aya mabwiriza, imaze kubona ko ikarita ndangamuntu zishobora kubura cyangwa kwibwa.
Aya mabwiriza ari mu ngingo 11, yibanze ku kwerekana Inzego umuturage akwiye kugana mu gihe yibwe cyangwa yatakaje ikarita ndangamuntu ye; ngo abashe kubimenyekanisha ku gihe aho kwitega ibihano.
Ibi bigaragara mu ngingo ya 3 y’amabwiriza yasinyweho na Minisiteri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase; ‘Uburyo ikarita ndangamuntu yatakaye cyangwa yibwe isimburwa’; aho umuturage utakaje cyangwa wibwe ikarita ndangamuntu agomba kubimenyesha Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha hakoreshejwe ikoranabuhanga binyujijwe ku rubuga rwa ‘Irembo’ mu gihe kitarenze iminsi itanu (5) itakaye cyangwa yibwe…
Mu ngingo ya 8 ‘Ibihano’ y’aya mabwiriza hakomeza havuga ko iyo uwatakaje cyangwa uwibwe ikarita ndangamuntu aramutse atamenyesheje ngo asabe iyisimbura mu gihe kitarenze iminsi 60 uhereye igihe yayitereye cyangwa yayibiwe, ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10 000Frw). Nk’uko biteganywa mu ngingo ya 12 y’Itegeko no 14/2008cryo ku wa 04/06/2008 rigena Iyandikwa ry’Abaturage n’Itangwa ry’Ikarita Ndangamuntu ku Banyarwanda nk’uko ryahinduwe kugeza ubu.
Iyubahirizwa ry’amabwiriza ya Minisitiri
Aya mabwiriza atangira gukurikizwa ku munsi ashyiriweho umukono, nk’uko byemejwe ndetse bigashyirwaho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase.
Buri Muturarwanda arasabwa kwirinda ibi bihano yihutira kumenyesha Inzego zibishinzwe ahereye mu Buyobozi bw’inzego z’ibanze, yifashisha ikoranabuhanga anyuze ku rubuga rw’Irembo kandi akabimenyesha Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ngo hakorwe iperereza ku cyemeza iyibwa cyangwa ibura ry’Ikarita ndangamuntu, ndetse hagashyikirizwa ubusabe bwa nyirayo ku Kigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu (NIDA) ngo abashe gukorerwa iyisimbura; Ibi byose bigakorwa mu gihe kitarenze iminsi itanu (5), kugira ngo hirindwe ibihano byavuzwe muri aya mabwiriza.
Umubyeyi Nadine Evelyne
