Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Urubyiruko rw’abakorerabushake ruri mu bukangurambaga bwo kurwanya Koronavirusi

Urubyiruko rw'abakorerabushake mu gukumira ibyaha bafite umwanya ukomeye mu guhangana na COVID-19 cyane cyane ahahurira abantu benshi (Ifoto/RNP)

Abagize urubyiruko rw’abakorerabushake batangiye ubukangurambaga bwo guhindura imyumvire y’abaturarwanda muri gahunda yo kurwanya Koronavirusi.

Ubuyobozi bw’abakorerabushake buravuga ko ubu bukangurambaga bugamije gutera ingabo mu bitugu Leta y’u Rwanda ndetse na Polisi y’u Rwanda mu mbaraga zikoreshwa mu kurwanya icyorezo cya COVID-19. Ubu bukangurambaga bukaba bwibanda ahahurira abantu benshi nko mu masoko no mu dusantire.

Ubu bukangurambaga bwatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi bitangirira mu turere twa Nyabihu na Burera.

Bunezero Jean Baptiste, ni umuhuzabikorwa w’uribyiruko mu karere ka Nyabihu yavuze ko ku ikubitiro ubu bukangurambaga bwatangiriye mu isoko rya Kora, Gasiza na Gashusha mu mirenge ya Bigogwe, Rambura na Rugera.

Yagize ati “Ubukangurambaga bwacu bugamije kwigisha abaturarwanda ko bagomba kujya ku isoko n’ahandi hose birinze kuba hari uwo bakwanduza icyorezo cyangwa ngo nabo babe bacyandura. Bakubahiriza amabwiriza Leta yatanze yo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi.”

Bunezero yakomeje avuga ko abacuruzi n’abaturage baje ku isoko bigishijwe ko bagomba kwambara udupfukamunwa abatadufite bahise batugura ndetse bigishijwe ko bagomba gukaraba mu ntoki bakigera mu marembo y’isoko ndetse bagahana intera ya metero hagati yabo kandi bakirinda ingendo zitari ngombwa.

Yavuze ko ubu bukangurambaga buzanakomereza no mu yindi mirenge yo mu karere ka Nyabihu.

Umuhuzabikorwa w’urubyiruko mu karere ka Burera, Ngemba Gervais yavuze ko batangiriye ubukangurambaga mu dusantire n’amasoko yo mu mirenge ya Butaro, Gahunga na Kagogo.

Yagize ati “Ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze, Polisi n’izindi nzego z’umutekano twagiriye ubukangurambaga bwo kurwanya COVID-19 mu isoko rya Gahunga, Rusumo na Mugo ndetse no mu dusantire tw’ubucuruzi.

Ngemba yakomeje avuga ko ikigamijwe ari uko abanyarwanda bumva akamaro ko gukaraba intoki mu rwego rwo kwirinda Koronavirusi.

Yagize ati “Abaturarwanda bagomba kumva akamaro ko gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, kwirinda ingendo zitari ngombwa, guhana intera ingana na metero igihe bari mu bantu benshi ndetse bakibuka kwambara agapfukamunwa igihe basohotse mu rugo.”

Uru rubyiruko rw’abakorerabushake rukaba rwanapimye ubushyuhe abaturage bajyaga ku isoko no mu dusantire.

Ngemba Gervais yavuze ko muri iki gikorwa hahuguwe abantu benshi kandi bizakomeza ndetse bigafasha imbaga nini y’abaturarwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yashimiye urubyiruko rw’abakorerabushake ndetse n’uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere.

Yagize ati “Hashize igihe urubyiruko rw’abakorerabushake bakora ibikorwa bitandukanye bifasha umuryango nyarwanda nko kubafasha kwicungira umutekano, kurwanya no gukumira ibyaha, kuzamura imibereho myiza y’abaturage n’ibindi bikorwa bibateza imbere ndetse bikanateza imbere igihugu.”

CP Kabera yakomeje avuga ko igikorwa cy’uru rubyiruko cyo gukangurira abaturarwanda kurwanya icyorezo cya COVID-19 ni kimwe mu ndangagaciro zabo basanganywe zo gukunda igihugu, ariyo mpamvu buri muturarwanda agomba gukurikiza ibyo ruriya rubyiruko rurimo kubigisha.

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwatangiye mu mwaka wa 2013, kuri ubu rufite abanyamuryango barenga ibihumbi 300,000 hirya no hino mu gihugu.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities