Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Urubyiruko rwahawe inzira yo kwihangira imirimo mu gihe cya COVID-19

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yateguye amahugurwa ku rubyiruko kugira ngo babashe kwihangira imirimo, muri ibi bihe bya COVID-19. Iyi gahunda yiswe, Generation Unlimited Youth Initiative (GenU) igenewe urubyiruko ruri hagati y’imyaka 10 na 24.

Aya mahugurwa azibanda ku mishinga yatoranyijwe iri mu byiciro by’ubuhinzi, ingufu ndetse n’ikoranabuhanga. Agamije guteza imbere umuco wo kwikorera no guhanga udushya mu rubyiruko, cyane cyane muri ibi bihe bya Coronavirus; kuzamura urwego rw’ubumenyi n’imikorere y’urubyiruko rwikorera, ndetse no guteza imbere ubufatanye bw’amashuri makuru n’inganda binyuze mu mikoranire n’ibiganiro.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi n’Igenzura muri MINICOM, Jonas Munyurangabo, yavuze ko iyi gahunda ije yuzuza umugambi wa Guverinoma y’u Rwanda, wo kurushaho gushishikariza urubyiruko kwitinyuka bagahanga imirimo, aho gukomeza gutegereza akazi kandi bafite ubushobozi bwo kukihangira.

Munyurangabo yavuze ko mu rwego rwo guhangana n’izi ngorane, Leta y’u Rwanda iherutse gutangiza gahunda yo guteza imbere umuco wo kwihangira umurimo mu Rwanda (EDP). Agira ati “Ni igikorwa kimwe mu bifasha mu gushyira mu bikorwa iyo politike nshyashya, tugendeye ahanini ku buryo izafasha abantu kugira imyumvire yo kwihangira umurimo. Kuba ibi bikorwa bibayeho muri ibi bihe bikomeye bya Coronavirus, hari kinini bizafasha uru rubyiruko.”

Akomeza avuga ko amahugurwa azakorwa mu buryo busanzwe aho umwarimu yigisha abanyeshuri bari kumwe, ariko hakazanakoreshwa ikoranabuhanga mu gihe abarimu b’inzobere baturutse muri Kempten University of Applied Science bazaba bari gutanga umusanzu wabo muri aya masomo.

Ku bufatanye bwa Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), Kempten University of Applied Science yo mu Budage, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ndetse n’Urugaga rw’ibigo by’imari iciriritse mu Budage, Sparkassenstiftung (SBFIC), ishami ry’u Rwanda; hatangijwe amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, akazahugura urubyiruko rufite imishinga cyangwa ibitekerezo bishobora kubyara inyungu, bikazavamo ibigo by’ubucuruzi bikomeye.

Amahugurwa yiswe “National Entrepreneurship Summer Camp-2020”, akazaba afite intego yo “gufasha urubyiruko kugira imitekerereze yo kwihangira imirimo ndetse no kubaka ubumenyi bwabo, buzabafasha gukomeza ibikorwa byabo muri ibi bihe bikomeye bya Coronavirus na nyuma yayo”.

Umwe mu bayobozi ba Kempten University of Applied Science, Prof. Dr. Tobias Peylo, yavuze ko aya mahugurwa atazatanga ubumenyi gusa, kuko ashobora no gufasha abazayitabira kumenyana, bakaba banakorana mu bihe biri imbere.

Umuyobozi wa ULK, Becky Balinda, yavuze ko bazifashisha ba rwiyemezamirimo bamaze kugira icyo bigezaho, bakabwira aba banyeshuri inzira banyuzemo n’icyo bakora kugira ibitekerezo byabo bizabyare inyungu.

Ati “icya ngombwa cyane, tuzazana abandi ba rwiyemezamirimo batangiye nka bo, bababwire urugendo rwabo kuva ku gitekerezo kugeza aho bageze ubu.

Maria Knappstein, Umuyobozi wa SBFIC ishami ry’u Rwanda, yavuze ko ba rwiyemezamirimo babonye aya mahirwe badakwiye kuyapfusha ubusa, kuko ari intangiriro y’urugendo rwabo rwo kwikorera.

Ati “Turashaka ko bagira imitekereze yo kuba ba rwiyemezamirimo, kandi bafite ubushake bwo kubishyira mu bikorwa. Amasomo azatangwa azashingira ku ngamba zisanzweho zo kwirinda Coronavirus, kuko yabanje gusesengurwa bikagaragara ko nta kibazo azatera.”

Ndikubwimana Emmanuel umwe muri ba rwiyemeza mirimo mu buhinzi bw’imbuto mu karere ka Gasabo yabwiye abanyamakuru ko biteze byishi muri ayo mahugurwa kuko binga uburyo bazatinyuka kugana za Banki, ndetse tuzanatinyuka nokujya kuruhando mpuzamahanga kujya kujyanayo bikorwa byacu kuko byose barabitwigisha uko twabyitwaramo.

Ngoboka Cyriaque umukozi muri UNICEF avunga ko bafasha leta kujya bafasha urubyiruko ruri hagati yimyaka 10 na 25, kwiga kwihagira umurimo kugira ngo bareke gujya batega amaboko Leta.

Ati “Nimureke duhe amahirwe urubyiruko. Nimureke tubashyirireho uburyo, tubahe urubuga bakore, tubahe amahirwe bakore ibi bintu, kuko nubwo bakosa cyangwa bakagira aho basobwa, mushobora gukomeza kubigisha no kubakosora! Ubwo ni bwo buryo bwonyine buzatuma bakura babashe kwaguka mu byo bakora kandi namwe ni ko mwakuze! Ntabwo wasiga umwana mu rugo ngo yicare arye gusa, hanyuma ngo wicare wumva hari undi musaruro umutegerejeho. Ugomba kumuha uburyo ugakurikira impano ye n’ibyo akunda kuko na byo ni ngombwa.”

Ku rwego rw’isi, iyi gahunda iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame afatanyije n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni Antonio Guterres, ndetse na Perezida wa Trinidad and Tobago, Paula Mae Weeks.

Imikoranire y’inzego zitandukanye za GenU izafasha kugera ku gikenewe mu burezi n’amahugurwa, bifasha urubyiruko kubaka ubushobozi mu buzima butanga umusaruro. Umurimo, hagurwa amahirwe ahabwa urubyiruko ngo rwihangire umurimo unoze ndetse no Kwiyemeza umurimo nk’ikigenderwaho. Hari kandi Uburinganire no kwiyemeza, hatezwa imbere amahirwe angana, urubyiruko nk’abakemura ibibazo bakaba n’abagize umuryango mugari biyemeje, kandi harebwa n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Soma indi nkuru bifitanye isano. Kanda hano

Safi Emmanuel

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities