Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Uruhare rwa buri wese ni ingenzi mu kubaka igihugu _Perezida Paul Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akana n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wa RPF Inkotanyi, mu butumwa yahaye abitabiriye inama ya Komite Nyobozi (NEC) yaguye ku wa 28 Nzeri 2020, ku cyicaro cy’Umuryango i Rusororo, yavuze ko uruhare rwa buri wese ari ingenzi cyane mu iterambere ry’igihugu.

Nk’uko tubikesha RBA, iyi nama ya Komite Nyobozi yaguye ya RPF Inkotanyi yari igamije gusuzuma no kuganira ku bijyanye n’uko igihugu gihagaze mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko bishoboka ko abantu bashobora gutekereza bitandukanye gusa uko byagenda kose ngo bakwiye kugira icyerekezo kimwe cyo kubaka igihugu no kukigeza ku iterambere. Yongeraho ko buri wese akwiye kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Yongeye kwibutsa abari mu bucuruzi gutanga imisoro, kuko ariyo ituma igihugu cyubaka amashuri, imihanda n’ibindi bikorwa bifite akamaro Abanyarwanda muri rusange bityo bikwiye gukorwa uko byagenda kose.

Muri iyi nama kandi Umukuru w’igihugu yongeye gusaba ko ntawukwiriye kumva ko bitewe n’inshingano afite cyangwa ikindi aruta undi, ahubwo ko abantu bangana ndetse ko uburenganzira bwabo bukwiye kubahirizwa uko bikwiye. Yagarutse no kubufatanye mu guhangana na ruswa ndetse n’ibindi bidindiza iterambere ry’igihugu

Muri iyi nama kandi ba Minisitiri barimo uw’ubuzima, uw’imari n’igenamigambi, uw’uburezi, uw’ubuhinzi n’ubworozi, uw’ikoranabuhanga n’itumanaho, Umuyobozi Mukuru wa RDB ndetse n’Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera bose batanze ishusho y’imyitwarire y’u Rwanda kuri COVID19, ibikenewe gukorwa mu rwego rwo guhangana n’ingaruza zayo n’ibindi.

Umuyobozi wa RPF Inkotanyi yavuze ko nta myumvire ko u Rwanda rwuzuye ikwiye kongera kubaho nkuko byahoze avuga ko u Rwanda ruzahorana umwanya wa buri wese yaba abari mu gihugu imbere ndetse n’abanyarwanda bakiri mu mahanga.

Ubwanditsi

1 Comment

1 Comment

  1. KUBWIMANA JMVCESAR

    January 15, 2024 at 13:28

    MURAHO
    NKUNDA AMAKURU YANYU
    MUKOMEREZAHO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities