Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Uruhare rw’umugabo rufite umwanya ukomeye mu burere n’imikurire y’umwana

RWAMREC bahura n’inzego zishinzwe guteza imbere imiryango itishoboye ku wa 3 Ukuboza 2019 (Ifoto/Viateur)

Hakenewe imfashanyigisho abantu bagenderaho kuko hari abagabo batita ku bana babo kuko nta makuru bafite. Hakenewe kandi ubufatanye bw’inzego zose mu bukangurambaga kugira ngo urwego rwose ruhura n’umugabo rumukangure, abadafite amakuru bayahabwe, abakosheje na bo bahwiturwe. Iyo umwanya ahariwe umubyeyi umwe akura nk’imfubyi.

Mico Patrick, umukozi muri RWAMREC ushinzwe ubuvugizi n’imishinga, avuga ko umwana ari imbuto y’ibyo ababyeyi babiba mu muryango. Ati “Abana bakurira mu muryango ababyeyi barwana na bo barabikurana. Umuhungu yumva ko gukubita umugore nta kibazo, umukobwa nawe akumva ko gukubitwa nta kibazo. Birashoboka ko mu Rwanda twahindura imyumvire, umugabo akumva ko ari ujya inama, uganira n’abo mu rugo bagafatira hamwe umwanzuro. Igihe kirageze ngo abantu bahindure imyumvire.”

Akomeza avuga ko umugabo iyo akunze abana be bakurana urukundo rudasanzwe, na none hakwiye gushyirwaho gahunda yo kwigisha abagiye gusezerana kubana kandi ntibibe umwanya muto gusa, bakigishwa uko bagomba gutunganya umuryango wabo ndetse n’uko bazarera abana.

Ati “Imibanire y’umugabo n’umugore niyo musingi w’iterambere ry’umuryango n’uburere bw’abana babo. Ni umusaruro ugaragara wa politiki zishyirwaho mu iterambere ry’umuryango. Birakwiye ko abantu bajya bakurikirana bakamenya umusaruro wa politiki ziba zarashyizweho ahari intege nke hongerwe imbaraga.”

Mico Patrick, umukozi muri RWAMREC ushinzwe ubuvugizi n’imishinga (Ifoto/Viateur)

Mico avuga ko bahura n’inzego zishinzwe guteza imbere imiryango itishoboye kugira ngo bagaragarizwe uburyo ibikorwa bizana impinduka mu muryango bigera ku bagore n’abagabo hazirikanwa ihame ry’uburinganire.

Agira ati “Kugira ngo izo gahunda zitange umusaruro hakwiye kubaho gukurikirana ku buryo bombi bagombye kwigishwa uburyo bwo gucunga ibyo babaonye. Iyo bitagenze bityo umugabo yiharira byose, cyangwa se umugore yagira ijambo amakimbirane akavuka mu muryango. Hakwiye iminduka abantu ntibazirikwe n’umuco bakumva ko ibyo umuryango uba wagezeho umugabo n’umugore baba bagomba kubigiramo uruhare.”

Umuhoza Yvonne, Umukozi mu muryango utegamiye kuri Guverinoma, Humanity and Inclusion, umushinga wo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina ku myaka no ku bumuga ukorera mu turere twa Rutsiro na Gasabo. Avuga ko ibibazo byo mu muryango byose bishingiye ku muco bishingiye ku burere abana bahawe kandi bakuranye.

Agira ati “Ikibazo gishingiye ku muco kuko abagabo batojwe kuba abatware kandi ko abagore bari hasi yabo. Ibibazo nk’ibyo bigira ingaruka nyinshi ku muryango kuko iyo umugabo abaye umutware w’ibintu byose by’urugo, ashobora gucunga umutungo nabi urugo rugakena. Abana mu rugo na bo niko bakura bakumva ko ari abatware ba byose, umukobwa ntacyo avuze.”

Akomeza avuga ko hakwiye ubukangurambaga ku nzego zose haherewe mu muryango, ababyeyi bagatozwa kwirinda amakimbirane mu muryango, abana na bo bakabikurana, bakazagira umuryango utekanye. Agira ati “Iyo habaye amakimbirane usanga abana barerwa nk’imfubyi, ntibabone urukundo rw’ababyeyi bombi, ubonye urw’umugore ntabone urw’umugabo; ubonye urw’umugabo na we ntabone urw’umugore kandi hakenewe urukundo rwa bombi.”

Munyampeta Emmanuel, Umukozi muri Gahunda y’igihugu y’imbonezamikurire y’abana bato (NECDP) avuga ko icyuho kikiri mu muryango ari uruhare rw’abagabo kuko baharira abagore inshingano zose zo kurera abana.

Agira ati “umwana utitaweho n’ababyeyi bombi bimugiraho ingaruka mu mikurire ye, mu mitekerereze ndetse no mu mibereho y’ubuzima bwe bwose. Ubushakashatsi bwagaragaje ko umwana wagize amahirwe yo kubana n’ababyeyi bombi ariko cyane cyane guhabwa uburere na se imikorere y’ubwonko yihuta kandi agakura yishimye. Umwana ahorana akanyamuneza, ahora afite urukundo akagira akanyamuneza kandi na we akabitanga. Uruhare rw’ababyeyi bombi rurakenewe ku mwana ntakwiye guharirwa umugore gusa.”

Mbarushimana Theogene, Umukozi muri Ihuriro ry’imiryango ya Sosiyete Sivile, avuga ko ku mpande zombi ku bagore n’abagabo hari icyuho kandi kugira ngo kiveho hakenewe impande zombi, kuko buri wese hari uburere yahawe.

Agira ati “Niba umugabo ateka muri hoteli kuki iyo bageze mu rugo batabikora? Barabishoboye kandi kuvuga ko niba babikora muri hateli ni ukuga ko no mu rugo babikora. Umugore na we ashobora kuba imbogamizi bitewe n’uko yarezwe, akumva ko umugabo we najya mu gikoni abandi bazamuseka. Bombi bakeneye kwigishwa.”

Akomeza avuga ko n’ubwo bombi bakeneye ubukangurambaga ari urugendo kuko hari abagabo n’abagore bakiri kure mu myumvire; abagabo basabwa mbere na mbere kuba aribo bahindura imyumvire, akumvishwa ko ibyo afite mu ntekerezo bifite aho bizitira iterambere ry’urugo. Umugore na we akumvishwa ko uruhare rw’umugabo hari icyo ruhindura mu iterambere ry’umuryango. Ati “Bose barasabwa kwakira impinduka ariko cyane cyane umugabo.”

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities