Ibitaro Bikuru bya Kibungo bikomeje guteza imbere serivisi z’ubuvuzi nyuma yo gushyikirizwa inyubako nshya igenewe abarwayi barembye (ICU) ndetse n’aho kubagira harimo ibikoresho bigezweho, bizafasha kugabanya umubare w’aboherezwaga kwivuriza i Kigali.
Ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru cyanditse ko iyi nyubako yatashywe ku ya 19 Werurwe 2026, ikaba yarubatswe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubuzima n’umuryango Operation Smile, mu rwego rwo kurushaho kunoza ubuvuzi butangwa muri ibi bitaro.
Iki gikorwa kiri mu murongo wa Leta y’u Rwanda wo kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi zinoze kandi zigezweho, kikaba cyaratwaye asaga miliyoni 537 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro Bikuru bya Kibungo, Dr. Jean Claude Munyemana, yabwiye Umuseke ko ibi bikorwaremezo bishya byazamuye cyane ubushobozi bafite, cyane cyane mu kuvura indembe no gukora ibikorwa bijyanye no kubaga.
Yagize ati: “Ubu dufite ibikorwaremezo bivuguruye, ibikoresho bishya ndetse n’abakozi bahabwa amahugurwa ahoraho, bigatuma dutanga serivisi zo kubaga zigezweho kandi n’abaturage baruhutse ingendo bakoraga bajya gushaka serivise batabonaga hano.”
Abaturage na bo bagaragaza ko ibi ari intambwe ikomeye mu kubegereza ubuvuzi. Donatille Nyiransengimana, urwaye kanseri y’ibere, yavuze ko mbere byamusabaga kujya kuvurirwa kure, bikamutwara amafaranga menshi ndetse rimwe na rimwe akagorwa no kubona ubushobozi.
Ati: “Ni byiza cyane, turabishima kuko byajyaga bituma dukora ingendo ndende tujya kwivuriza kure kandi nta bushobozi dufite, hari n’abaremberaga mu rugo.”
Umuyobozi w’umuryango Operation Smile mu Rwanda, Andrew Karima, yagaragaje ko uyu mushinga wiswe “Operation 100” uzanafasha abanyeshuri biga ubuvuzi gukora imyitozo ku rwego rwo hejuru.
Ati: “Operation Smile ikorana bya hafi n’ibitaro byigisha ndetse na gahunda z’abiga ubuvuzi, bigatuma ubumenyi n’ubuhanga byiyongera mu gihugu.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Ndayizigiye Jean Marie Vianney, yavuze ko iri shoramari rizagira uruhare rukomeye mu kurokora ubuzima bw’abaturage no kunoza serivisi zitangirwa mu Ntara y’Iburasirazuba.
Yagize ati: “ Ni serivisi izagirira akamaro abaturage b’Akarere ka Ngoma n’abandi hirya no hino. Ndasaba abakozi b’Ibitaro kuyibungabunga.”
Yakomeje asobanura ko ishami ryita ku barwayi barembye cyane (ICU/HDU) rizafasha kugabanya umubare w’abarwayi bajyaga boherezwa mu bindi bitaro bikomeye.
Kugeza ubu ku bitaro bya Kibungo hari itsinda ry’abaganga ryaturutse muri Operation Smile rikomeje kuvura abarwayi bafite ubusembwa ku mubiri, aho mu gihe cy’icyumweru kimwe bamaze kubaga abarenga 50.








































































































































































