Connect with us

Hi, what are you looking for?

Andi makuru

Nepal: Balendra Shah Yataye Muri Yombi Uwo Yari Asimbuye ku Buyobozi

Akigera ku buyobozi yahise afungisha uwo asimbuye

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Nepal, KP Sharma Oli, yatawe muri yombi mu gitondo cyo ku wa 28 Werurwe 2026, asanzwe iwe mu rugo, akurikiranyweho kugira uruhare mu gukoresha ingufu z’umurengera mu guhosha imyigaragambyo yabaye mu mwaka ushize igahitana abantu benshi.

Nyuma yo gufatwa, yahise ajyanwa mu bitaro biherereye mu murwa mukuru Kathmandu kugira ngo akorerwe isuzumwa ku buzima bwe, nk’uko amategeko abiteganya ku muntu wese ufunzwe muri icyo gihugu. Abaganga batangaje ko ibisubizo by’ibizamini bye bigitegerejwe, cyane ko afite imyaka 74 dore ko yigeze gusimburizwa impyiko inshuro ebyiri.

Ibi bibaye nyuma y’umunsi umwe gusa habaye umuhango wo kurahira kwa Minisitiri w’Intebe mushya, Balendra Shah, uzwi cyane ku izina rya Balen, wahoze ari umuraperi wamenyekanye cyane mbere yo kwinjira muri politiki.

Iperereza ryagaragaje ko ifatwa rya Oli ryakozwe na komisiyo yashyizweho ngo igenzure ibyabaye muri iyo myigaragambyo. Iyi komisiyo yashyize Oli ku rutonde rw’abakekwa, hamwe n’uwahoze ari Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Ramesh Lekhak, ibyatumye bakurikiranwa n’ubutabera ku byaha byo kudasohoza inshingano zabo uko bikwiye.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kathmandu, Om Adhikari, yavuze ko ifatwa ryabo ryakozwe hubahirijwe amategeko, anemeza ko iperereza rigikomeje nubwo ibyaha nyirizina bitarashyirwa ahagaragara ku mugaragaro.

Ku ruhande rwa Oli, yakomeje guhakana ibyo aregwa, avuga ko ari umugambi wa politiki ugamije kumuharabika. Abamwunganira mu mategeko bo bavuga ko kumufunga bidakwiye kuko nta kimenyetso kigaragaza ko ashobora gutoroka ubutabera cyangwa kwanga kwitaba inzego zibishinzwe.

Nyuma y’ifatwa rye, abayoboke b’ishyaka rye rya CPN-UML bahise batangira imyigaragambyo mu murwa mukuru Kathmandu, basaba ko arekurwa byihuse. Ubuyobozi bw’iryo shyaka bwatangaje ko bushobora gukomeza iyo myigaragambyo mu gihugu hose.

Minisitiri mushya w’Umutekano mu Gihugu, Sudan Gurung, we yashyigikiye icyo gikorwa, agaragaza ko ari intambwe iganisha ku butabera, agira ati: “Nta muntu uri hejuru y’amategeko. Ibi si ukwihorera, ahubwo ni intangiriro yo gushaka ubutabera.”

Muri Nzeri 2025, urubyiruko rwo muri Nepal rwigaragambije ku bwinshi rwamagana imiyoborere mibi, ibyo biza gutuma Oli yegura ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe. Muri icyo gihe, basabye ko Sushila Karki kuyobora guverinoma y’inzibacyuho, biza no gushyirwa mu bikorwa.

Iyo myigaragambyo yiswe iy’urubyiruko rwa “Gen-Z”, aho benshi mu bayitabiriye barashwe n’inzego z’umutekano mu gihe bigaragambyaga bamagana icyemezo cya Leta cyo gufunga imbuga nkoranyambaga.

Minisitiri w’Intebe mushya, Balendra Shah w’imyaka 35, usanzwe ari Meya wa Kathmandu, yigaragaje cyane muri ibyo bihe, aho yakoresheje imbuga nkoranyambaga yumva ibibazo by’urubyiruko, ibintu byamufashije kugera kuri uwo mwanya ukomeye w’ubuyobozi.

Minisitiri w’Intebe mushya, Balendra Shah

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities