Connect with us

Hi, what are you looking for?

Health

U Rwanda rwatangiye gukoresha imiti itandukanye mu kuvura malariya hagamijwe kongera ubudahangarwa

Hatangiye gukoresha umuti mushya wunganira coarteme mu kurwanya malariya

Mu rwego rwo guhangana n’indwara ya malariya ikomeje kugaragara mu bice bitandukanye by’igihugu, u Rwanda rwashyizeho uburyo bushya bwo kuyivura hifashishijwe imiti itandukanye, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’uko udukoko tuyitera twatangiye kumenyera imiti yari isanzwe ikoreshwa.

Iyi gahunda yashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu Kigo cy’Ubuzima mu Rwanda (RBC), ikaba yaratangiye gushyirwa mu bikorwa kuva mu Ukwakira 2025. Muri ubu buryo bushya, hifashishwa imiti irimo nka Dihydroartemisinin-piperaquine (DHAP) na Pyronaridine-Artesunate (ASPY), isanzwe yunganira umuti wa Coartem wari usanzwe ukoreshwa.

Abaturage bamaze gutangira gukoresha iyi miti bagaragaza ko iri gutanga umusaruro, cyane cyane mu kwihutisha gukira no kugabanya ubukana bw’indwara. Muhawenimana Cecile, utuye mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo, yavuze ko nyuma yo kuvurwa n’iyi miti mishya, yabonye impinduka nziza.

Yagize ati: “Kuva iriya miti mishya yaza, dusigaye twivuza neza, ubu turwaza Malaria ntitumare igihe kirekire turwaye.”

Mu rwego rw’abaganga, nabo bemeza ko iyi gahunda iri gutanga umusaruro ugaragara. Habimana Pierre Celestin, ukorera ku Kigo Nderabuzima cya Shyorongi, yavuze ko batangiye gukoresha iyi miti mishya kandi ko iri gutanga umusaruro.

Ati: “Mbere twakoreshaga Coartem, uyu muti mushya wa ASPY, twatangiye kuwukoresha mu kwezi kwa cumi 2025.”
Akomeza agira ati: “Uyu muti tuzajya tuwukoresha umwaka hanyuma ujye ahandi, batuzanire undi.”

Habimana Pierre Celestin, umuforomo ku kigonderabuzima cya Shyorongi

Abashinzwe ubuzima basobanura ko impamvu nyamukuru y’iyi mpinduka ari uko umuti wa Coartem wari watangiye gucika intege, bigatuma utagifasha neza mu kuvura abarwayi.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Malariya n’izindi ndwara ziterwa n’udukoko muri RBC, Dr. Epaphrodite Mbituyumuremyi, yavuze ko bavuguruye amabwiriza yo kuvura malariya, bashyiramo indi miti kugira ngo bayunganire.

Ati: “Twavuguruye amabwiriza yo kuvura Malaria. Udukoko twagize ubudahangarwa ku miti twakoreshaga yitwa Coartem, ni imiti igikora ariko yatangiye gucika intege. Icyo gihe twafashe amabwiriza yo kuvura Malaria turayavugurura, twongeramo indi miti ibiri mishya, idasimbura coartem ahubwo yunganira kugira ngo tuyikwirakwize mu gihugu mu buryo bukwiriye.”

Yakomeje agaragaza ko hashyizweho n’ubundi buryo bushya bwo kuvanga imiti itandukanye mu rwego rwo guhangana n’iyo myumvire y’udukoko.

Ati: “Ingamba yindi twashyize mu bikorwa, uburyo bwo kuvanga imiti y’amoko menshi kugira ngo tubashe guhangana n’udukoko dutera Malaria.
Mbere twakoreshaga Coartem yonyine mu gihugu hose. Twafashe iyo miti uko ari itatu, tuyizanira rimwe mu gihugu kugira ngo tugende tuyisimburanya mu turere umwaka ku wundi, bitume twa dukoko dukomeje gukora ubudahangarwa tubura uko tubigenza.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Malariya n’izindi ndwara ziterwa n’udukoko muri RBC, Dr. Epaphrodite Mbituyumuremyi

Iyi gahunda izwi nka Multiple First-Line Therapies (MFT), ikaba ishyigikiwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO), aho u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere byatangiye kuyishyira mu bikorwa.

Mu kuyishyira mu bikorwa, igihugu cyagabanyijemo uturere mu matsinda atatu, buri tsinda rikajya rikoresha umuti utandukanye mu gihe cy’umwaka, nyuma hakabaho kuwusimbuza undi wakoreshwaga ahandi, mu rwego rwo kwirinda ko udukoko tumenyera umuti umwe.

RBC ikomeza gushishikariza abaturage kujya bihutira kugana amavuriro igihe bagaragaje ibimenyetso bya malariya, kugira ngo bahabwe ubuvuzi bwihuse kandi bubafashe gukira neza.

Iyi gahunda nshya igaragaza intambwe u Rwanda rukomeje gutera mu rwego rwo guhangana na malariya, mu gihe rukomeje gushaka uburyo burambye bwo kuyihasha.

Hatangiye gukoreshwa umuti mushya wunganira coarteme mu kurwanya malariya

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities