Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (World Health Organization) yatangaje ko icyorezo cya Ebola gikomeje gukwira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Democratic no muri Uganda gifatwa nk’icyorezo gikomeye, nyuma y’ubwiyongere bw’abarwayi n’impungenge z’ikwirakwira ryacyo mu karere.
Icyemezo cyatangajwe ku wa 17 Gicurasi 2026 nyuma y’inama yahuje ubuyobozi bwa OMS n’inzego z’ubuzima zo muri RDC na Uganda, hagamijwe gusuzuma ubukana bw’iki cyorezo ndetse n’ingaruka gishobora kugira ku bihugu byo mu karere.
Imibare yashyizwe ahagaragara igaragaza ko mu Ntara ya Ituri, mu burasirazuba bwa RDC, hamaze kuboneka abantu umunani banduye Ebola byemejwe n’ibizamini bya laboratwari, mu gihe habarurwa abantu 246 bakekwaho kuyandura ndetse n’abagera kuri 80 bakekwaho kuba barishwe nayo. Aho iki cyorezo cyibasiye cyane harimo Bunia, Rwampara na Mongbwalu.
Muri Uganda na ho hamaze kwemezwa abantu babiri banduye Ebola barimo umwe wapfuye, nyuma yo kugaragara i Kampala hagati ya tariki ya 15 na 16 Gicurasi. Abayobozi b’ubuzima bavuga ko aba barwayi bari baturutse muri RDC, nubwo kugeza ubu hataraboneka isano ihuriweho n’ubwandu bwabo.
OMS ivuga ko hari impungenge ko umubare nyawo w’abanduye ushobora kuba uri hejuru cyane y’uwamaze kumenyekana, cyane cyane kubera ubwiyongere bw’abagaragaza ibimenyetso bisa n’ibya Ebola mu bice bitandukanye bya Ituri ndetse no mu duce tumwe na tumwe twa Kivu y’Amajyaruguru.
Iki cyorezo kandi gikomeje gutera impungenge kubera ko hari n’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima bamaze guhitanwa n’indwara ifite ibimenyetso by’umuriro ukabije uvamo kuva amaraso.
OMS yagaragaje ko ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, urujya n’uruza rw’abaturage hagati y’ibihugu ndetse n’ubwinshi bw’amavuriro adakurikiranwa neza, biri mu bituma guhangana n’iki cyorezo birushaho kugorana.
Ikindi gihangayikishije ni uko kugeza ubu nta rukingo cyangwa umuti byemewe byihariye bivura ubwoko bwa Ebola bwa Bundibugyo bwateje iki cyorezo, ibintu OMS ivuga ko byongera uburemere bw’iki kibazo ku rwego mpuzamahanga.
Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangaje ko hagiye gutumizwa inama yihariye iziga ku ngamba z’inyongera zo gukaza igenzura, gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo no gushaka ubufasha mpuzamahanga bwo gufasha ibihugu byibasiwe.

Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus

























































































































































































