Hari abantu benshi bavuga ko gukira ibikomere by’urukundo bidaterwa gusa n’igihe mwamaranye, ahubwo ko rimwe na rimwe umuntu mutandukana mutarageza ku nzozi mwari mufite ari we ugusigira igikomere gikomeye kurusha uwo mwabanye imyaka myinshi.
Abahanga mu mitekerereze ya muntu bavuga ko iyo umubano urangiriye hagati utaragera ku ntego wari ufite, ubwonko bukomeza kuwugarukaho kenshi kurusha iyo ibintu byose byageze ku musozo wabyo.
Bamwe baba barateguye kubaka urugo, bakaganira ku hazaza habo, bakarota ubuzima bazabana, ariko amaherezo inzira yabo igahagarara batageze kuri ibyo bifuzaga. Iyo bibaye gutyo, hari igihe umuntu akomeza kubaho yibaza uko ibintu byari kugenda iyo urwo rukundo rutaza guhagarara.
Abashakashatsi bagaragaza ko ubwonko bwa muntu bugira ikibazo cyo kwemera ibintu byarangiye bituzuye. Ibi ni byo byasobanuwe na Zeigarnik Effect, igitekerezo cyatanzwe n’umuhanga Bluma Zeigarnik mu mwaka wa 1927.
Nk’uko ubushakashatsi bwe bubivuga, brain loop cyangwa se ukwisubiramo kw’ibitekerezo by’ibintu bitigeze birangira, bishobora gutuma umuntu ahora agaruka ku mateka y’urukundo rwahagaze rutaragera aho rwari rugamije kugera.
Iyo umuntu mutamaranye igihe kinini agutandukanyeho, hari igihe umutekereza nk’umuntu wari udafite amakosa. Ubwonko bushobora gukomeza kumwubakira ishusho y’uwari kuzana ibyishimo byinshi mu buzima bwawe, nyamara mutigeze mubana igihe gihagije ngo mumenyane byimbitse.
Ku rundi ruhande, umuntu mwabanye igihe kinini uba waramubonye mu bihe bitandukanye. Uba uzi ibyiza bye, inenge ze, ibyo mwagiye mupfa n’ibyo mwumvikanagaho. Iyo mutandukanye, uba ufite ishusho yuzuye y’uwo muntu, bigatuma byoroha kurushaho kwakira ko umubano warangiye.
Abahanga bavuga ko rimwe na rimwe ikibazo atari urukundo uba ugifitiye uwo muntu, ahubwo ari inzozi, imigambi n’amahirwe mutabonye umwanya wo kugerageza. Ibyo ni byo bituma bamwe bakomeza kumutekereza imyaka myinshi nyuma yo gutandukana.
Bashimangira ko gukira icyo gikomere bisaba kwemera ko hari ibintu bitabashije kugenda nk’uko byari byitezwe, no kwakira ko ubuzima bukomeza nubwo hari inzozi zitasohoye.
Mu rwego rw’imitekerereze, kwemera ko hari inkuru z’ubuzima zirangira zitabonye iherezo umuntu yifuzaga ni kimwe mu bifasha umuntu kurekura amateka yashize no gukomeza urugendo rw’ubuzima bwe adahora agaruka ku byo atashoboye kugeraho.

























































































































































































