Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abanyarwanda barasabwa kwima amatwi abakwirakwiza ibihuha n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda barasabwa kwima amatwi abakwirakwiza ibihuha n’abashobora kubabibamo ibitekerezo bipfobya n’ibihakana Jenoside yakorewe Abatutsi, bitwikiriye icyorezo cya koronavirusi kuri ubu cyatumye kwibuka bizabaho mu buryo budasanzwe. Ni ubutumwa bwa Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside ndetse n’umuryango urengera inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside-IBUKA.

Mu kiganiro cyatambutse kuri RBA ku wa 6 Mata 2020, cyahuje Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Jean Damascene Bizimana, Perezida wa IBUKA, Prof Dusingizemungu Jean Pierre, na Dr Yvonne Kayiteshonga ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri RBC bashimangiye ko kwibuka bizaba n’ubwo bizakorwa mu buryo budasanzwe, bakaba bamara impungenge abatekerezaga ko bitazaba kubera abantu bari mu ngo zabo. 

Dr Bizimana ati “Abo wigeze kuvuga bapfobya barahari, nahoze mbisoma hari abari mu Bubiligi bavuga ngo kwibuka babikuyeho biranabereka ko na ya jenoside bavuga idafite agaciro, hari abantu babyanditse abuzukuru ba Mbonyumutwa baba muri Jambo mu Bubiligi. Ni yo mpamvu tugomba kubumva tugakurikira ibyo bakora ariko ntibagomba kudutesha umwanya no kuduhangayikisha ngo runaka yanditse iki ese ko ntawe uramusubiza… Twe tuzababwira ukuri binyuze muri za nyandiko komisiyo yagiye ikora.”

Ku bibaza uko ubuhamya bwatangwaga mu bihe byo kwibuka bamazwe impungenge ko bashobora kububona baciye ku rubuga rwa CNLG ndetse n’urw’urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Ku bashobora kuzahura n’ihungabana, Dr Yvonne Kayiteshonga yavuze ko bazafashwa n’ababari hafi, bakaniyambaza abajyanama b’ubuzima na bo bakaba babafasha kugezwa kwa muganga.

Akomeza avuga ko inama batanga ari uko abantu bamenya abari basanzwe bagira ibibazo bakababa hafi hubahirizwa amabwiriza ya Leta yo kwirinda koronavirusi. Mu bushakashatsi bwakozwe mu 2018, bwagaragaje ko 28 ku ijana ari bo bagifite ihungabana.

Ati “abo basigaye ni bo bazita ku bandi, ni nabo bafite telefoni bazatelefonaho bahumurize bagenzi babo nibyanga bazahamagara abajyanama b’ubuzima babafashe kuri telefoni gusa. Ibimenyetso nibikomeza tuzahamagara umujyanama w’ubuzima adufashe ariko ibimenyetso nibikomeza na we azahamagara 112 azi uburyo bazitaba baze bafate umuntu bamujyane kwa muganga bajye kumwitaho.”

Bagaruka ku isomo icyorezo cya koronavirusi gisigiye Abanyarwanda by’umwihariko mu buryo bwo kwibuka, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG avuga ko isomo ririmo   ari ukurushaho kwishakamo ibisubizo na ho Umuyobozi wa IBUKA akavuga ko bibasigiye isomo ryo gushimangira ibufatanye bw’inzego.

Prof Dusingizemungu yagize ati “Twajyaga tubikora n’ubundi, ariko ubu ngubu byariyongereye ku buryo budasanzwe. Umuvandimwe wanjye uyu Damascene tuvugana nibura inshuro umunani inkeya. Haba mu gitondo haba ku manywa haba ryari kugira ngo dusangire amakuru ku cyakorwa kandi icyo dupfunditse kikarara kigeze ku bo dushinzwe. Ubufatanye n’inzego ni isomo rikomeye.”

Icyumweru cy’icyunamo cyo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi byatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 7 kikazarangira tariki 13 Mata 2020. Kwibuka bimana iminsi 100. Abari mu mahanga na bo bazibuka ariko bubahiriza amabwiriza y’ibihugu barimo arebana no kwirinda icyorezo cya Koronavirusi.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities