Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Bugesera: Ntibashobora kwihanganira abarenga ku mambwiriza yo kwirinda COVID-19

Mutabazi Richard, Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera aganira n'abanyamakuru ku wa 1 Nyakanga 2020 (Ifoto/Munezero)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwatangaje ko butazihanganira abantu barenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 barimo abakomeje gucuruza inzoga mu tubari, abacuruzi batateganyije aho abakiliya bakarabira, n’abadashaka kwambara agapfukamunwa bitwaje ko kababangamira ndese n’abandi bose.

Muri Werurwe 2020 nibwo mu Rwanda habonetse umurwayi wa mbere wa COVID-19 bituma Leta ifata ingamba zo kuyikumira zirimo gufunga utubari, kubuza abantu guhurira ahantu hamwe, kubasaba kwambara udupfukamunwa, gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune n’ibindi.

Nubwo hirya no hino mu gihugu usanga hari benshi bakomeje kugaragara ko hari abantu batubahiriza amambwiriza reta yashyizeyo yo kwirinda ikwirakwinzwa ry’icyorozo hari abusanga   abakomeje gucuruza tubari rwihishwa, abahuriza hamwe abantu benshi mu bikorwa binyuranye, abacuruzi batateganyije aho ababagana bakarabira ndestse n’abanu badashaka kwambara agapfukamunwa n’ibindi bishobora kongera umuvukudo w’iki cyorezo kitarabonerwa umuti n’urukingo.

Hari bamwe mu baturage bo mu karere ka Bugesera barenze ku mabwiriza ya Leta bahindura ingo zabo utubari bitwaje ko basuwe n’abashyitsi. Ibi Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yabibwiye itsinda ry’Abanyamakuru bari mu Ihuriro ry’Abanyamakuru barwanya icyorezo cya SIDA n’izindi ndwara z’ibyorezo (ABASIRWA), ubwo basuraga aka karere ku wa 30 Kamena kugeza ku wa 1 Nyakanga 2020.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera avuga ko ikigamijwe atari uguhana abaturage ahubwo ari ukubigisha ariko ko abagaragaza kutubahiriza ibyo babwirwa hakabaho kubahana bacibwa amande. Kugeza ubu aka karere kamaze kwinjiza amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 11 yaciwe abarenze ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati “Abarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, baciwe amande. Akarere kamaze gukusanya agera kuri Miliyoni 11 z’amafaranga y’u Rwanda yaciwe abaturage nk’amande. Usibye abacururiza inzoga mu ngo, hari kandi abarenza amasaha yemewe. Ntawemerewe kurenza saa tatu z’ijoro akigendagenda. Abatambara agapfukamunwa, cyangwa abakambara nabi, n’abakira abakiliya mu maduka batabasabye gukaraba bose bagiye bacibwa amande…”

Mutabazi yakomeje avuga ko ayo mande ari mu byiciro bitandukanye ariko abiganjemo ari abacuruzi b’Utubari, ndetse n’abacuruzi batashyizeho aho abantu bakarabira.

Agira ati “Hari abo twagiye duhana, aho umwe usanga akora ibitemewe tukamuca ibihumbi mirongo itanu, ariko ugasanga ni ukugenda tugoragoza ngo turebe. Hari abo dufungira, utubari cyangwa amaguriro -Alimentation, kubera bacururizamo inzoga, bataha ugasanga za nzoga bazikuyemo bazicururiza mu rugo tukajya kubafata.”

Bamwe mu baturage baganiriye n’Ikinyamakuru Panorama, bagaragaza ko nabo biteguye guhanagana n’icyorezo cya COVID-19 uko bashoboye kose, bagerageza kubahiriza amambwiriza Leta yashyizeho, nubwo akenshi kwambara agapfukamunwa bitoroshye.

Abanyamakuru bibumbiye muri ABASIRWA baganira n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, ku wa 1 Nyakanga 2020 (Ifoto/Munezero)

Uwineza Yvonne wo mu kagari ka Ntemba avuga ko inshuro nyinshi usanga batakambara ariko atari uko batakazi ahubwo ari uko baba bari mu rugo. Agira ati “ariko iyo tugiye aho abandi bari turakambara kugira ngo twirinde. Ni kimwe mu gamba twafashe no gukaraba intoki ndetse no kwicara dutandukanye nk’uko ubuyobozi bubidushishikariza kandi ku bwacu twumva bikwiye kuko twifuza ko iki cyorezo gicika tugasubira mu buzima busanzwe. Abatubahiriza amabwiriza ni abashaka kudusubiza mu bihe bibi.”

Uzabakiriho Valens wo mu kagari ka Ramiro na we yavuze ko kwirinda babikora uko bashoboye nubwo bibagora, kuko usanga kugira isuku mu gace batuyemo bigoye kubera ko nta mazi meza bagira. Asaba ubuyobozi kubafasha kubona amazi mu buryo buhoraho.

Nk’uko bitangazwa na Dr Ntahompagaze Cyllile, Umuganga uhagarariye abandi baganga mu bitaro bya ADEPR Nyamata akaba ari na byo bitaro by’Akarere ka Bugesera, ubu mu karere ka Bugesera abamaze gukekwaho icyorezo cya COVID-19 hafashwe ibizamini 2050 abo bose bakaba barasanze nta n’umwe urwaye. Abantu bashyizwe mu kato ni 14 mu murenge wa Mayange mu kigo cy’Ishuri ryisumbuye rya GS Kamabuye hakaba haratanzwe n’Akarere. Abo na bo barapimwe basanga nta burwayi bafite baratashye.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities