Perezida Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi yongeye kuvugira imbere y’abaturage ko umurimo wo gutora woroshye ngo icyatinze gusa ari amatariki kugira ngo akomeze ateze imbere u Rwanda.
Ibi umukuru w’igihugu akaba n’umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi yabivugiye imbere y’abaturage b’i Muhanga ubwo yari akomeje umurimo wo kwiyamamaza kuri uyu wa kabiri tariki 18 Nyakanga 2017 kuri Stade ya Muhanga, aho abaturage bitabiriye ari benshi cyane baje kumva ubutumwa bw’umukandida wabo.
Yagize ati “Abanyamuhanga muranshimishije cyane! Maze rero ingufu zingana zitya ziri hamwe ntacyazinanira, iby’amatora byo umunsi nugera uwo ni umurimo woroshye. Undi murimo cyangwa indi mirimo idutegereje itoroshye ariko dusanzwe dukora ni ukubaka igihugu cy’u Rwanda kiva mu mateka mabi kijya mu bihe byiza bibereye abanyarwanda bose.”
Mu byo yemereye Abanyamuhanga kimwe n’abandi banyarwanda harimo kuzakomeza kububakira amashuri, ubuzima, umutekano kugira ngo buri munyarwanda wese ashobore kugira ubuzima bwiza.
Ati “Buri wese ashobora kwigaburira akihaza, buri munyarwanda ashobore kugira umurimo akore, agerweho n’amajyambere. Turashaka amajyambere byanze bikunze turayashaka ku ngufu.”
Kagame yakomeje avuga ko ikiraje ishinga Abanyarwanda ari ugukora no gushobora kubana neza n’abaturanyi binyuze mu buhahirane.
Ati “Ibyo nibyo bikwiriye kudutwarira umwanya munini, ariko ibyo tumaze kugeraho biratwereka ko ntakidashoboka. Biratinze rero, hanyuma ngo tube dusigaje gukora indi myaka irindwi tukagera ku bindi byinshi biri imbere. Turashaka kubaka amashuri, imihanda, kugeza amashanyarazi kuri buri wese, no gufasha abanyarwanda kunguka. Abana bacu, ababyeyi bacu, abasaza bacu bose, abagore, abagabo, abantu bose biyumvemo amajyambere u Rwanda rushaka.”
Kagame yasoje asaba Abanyamuhanga buri wese kugira uruhare rwe mu kwihuta mu iterambere u Rwanda rukeneye, maze yongera kubasaba kumushyigikira mu matora.
Hakizimana Elias/Panorama-Muhanga

Perezida Paul Kagame asuhuza Abaturage b’i Muhanga baje kumva ubutumwa bwe bwo kwiyamamaza (Photo/Elias H.)

I Muhanga abaturage baje ari benshi cyane kumva ubutumwa bukubiye mu kwiyamamaza kwa Perezida Paul Kagame (Photo/Elias H.)
