Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu wangiriye gukora icyo abandi bazashobora; ni bwo bagira, bati “si we kamara, nimumwihorere abandi bazarukemura!” Wakomotse ku mugaragu wa Muvunyi wa Kamara; mu ipfa ry’Ibisumizi bya Ruganzu, ahasanga umwaka wa 1500.
Kamara uwo yabayeho ku ngoma ya Ruganzu Ndoli nyine; yari umugaragu wa Muvunyi wa Karema [akaremajwe n’ibyuma mujya mwumva wari intwari mu Bisumizi]. Yabyirukanye na byo; ibitero Ruganzu yateje byose, na we yabitayemo, yari intwari nka ba shebuja.
Nuko ku gitero cya nyuma cya Ruganzu cyo mu Masaho wa Rubengera ari cyo yaguyemo yishwe na Bitibibisi, umurambo we Ibisumizi birawuheka; bakagenda, babwira rubanda yuko Ruganzu aberanye {arwaye}. Ntibababwire ko yatanze, bamujyan iwe ku Mwugarilo [Kigeme ya Gikongoro, ubu ni mu karere ka Nyamagabe].
Bamutungukanye ku munyanzoga weRusenge, na we bamubwira ko Ruganzu arwaye. Rusenge abaha inzoga baranywa, bamaze gusinda havamo umwe mu Bisumizi, abwira Rusenge ko Ruganzu yatanze.
Rusenge yumvise ko shebuja yapfuye agwa mu kantu biramubabaza cyane; aca munsi y’urugo, hakaba igiti cy’umuvumu, akimanikamo arapfa. Ibisumizi bigumya kumutegereza baramubura. Bamwe bararyama abandi basigara baraririye umurambo wa Ruganzu. Mu gitondo babona Rusenge aho yimanitse. Bamaze kuwutabaza bashyira nzira, bataha ku Ruyanzu bawujyana i Butanga mpundu bawutabazayo [barawuhaamba].
Bamaze kuwutaza bashyira nzira, bataha ku Ruyenzi. Mu gitondo bafashamo, bataha mu Ruhango rwa Mutakara na Nyamagana, bukeye bahava ku gasusuruko. Ubwo bajyaga kwa Ruganzu i Ruhashya na Mara mu Busanza. Bageze mu Butansinda bwa Kigoma na Muyange bahura n’ingemu kwa Ruganzu babagemuriye. Baricara baranywa.
Bamaze gusinda havamo umwe. Ati “Kuki?” Ati “kuko twabyirukanye na Ruganzu tukiri bato, akaduhaka,akaduha inka n’imisozi tugakira, none uwo yahaye inzoga akaba ari we wamwiyahuriye tugasigara” ubwo bose batera hejuru bati “Koko Rusenge akaturusha ubugabo.”
Nuko bamaze kubyiyinjizamo bajya inama y’uko babigenza, bati “Nimwicemo amatsinda abiri, rimwe rimwe rihagarare hakurya hariya i Kigoma, irindi rigume hano i Muyange, maze tujye duhurira muri iki gikombe turyane twicane dushire. Inama barayinoza.
Banywa za nzoga ihutihuti, zimaze gushira, barambara, bararwana. Bageze bageze hagati bagahagarara, itsinda rimaze gushira, gushogosha rikivanga n’irisigayemo benshi, bakongera bakitoranya bakarwana, bityo bityo, ku ndunduro, abarimo Muvunyi na Kamara bamara abo bahangikanye; hasigara icyo gice barimo.
Nabwo bongera kwicamo ibindi bice bibiri. Nanone ikirimo Muvunyi na Kamara kimara ikindi. Bongera kwicamo kabiri. Birongera biba kwa kundi. Naneho hasigara Muvunyi na Kamara bombi basa. Muvunyi abwira Kamara, ati “ubu ngiye kwiyahura maze unsonge, nurangiza utahe ujye kutubika.” Ubwo ariyahura. Kamara abonye shebuja yiyahuye amaze no kumusonga, yanga kugenda asize intumbi za ba shebuja zandagaye aho; asanga birimo ububwa.
Nuko akoranya intumbi zose azihamba mu myobo y’inyaga yari aho amaze kuzihamba na we ariyahura, amaze gusaba umwe mu batwa b’insigarizi kumusonga. Uwo mutwa na we amaze gusonga Kamara ariyahura. Ibisumizi bishira bityo. Ruganzu abikwa n’indorerezi zaje zigemuye.
Kuva ubwo rero, uwo murimo w’ubutwari Kamara yakoze umubyarira ishimwe ryamamara mu Rwanda; babona muntu wangiriye gukora ikintu bati “Nakireke si we kamara”. Ubwo baba bafatiye kuri Kamara umugaragu wa Muvunyi wahambye ibisumizi, akabimara mu myobo. Kuba kamara = Gusumbya abandi akamaro mu bushobozi.
Twifashishije igitabo cy’Ibirari by’insigamigani, icyapwa rya mbere.
Byakusanyijwe na Munezero Jeanne d’Arc

ffggi
October 10, 2023 at 18:14
Ubu koko namwe ntimuzi igihekane mp???? ngo kamara!!!! cyangwa Kampara?????? njye narumiwe