Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amateka

Insigamugani: INGWIZE YISHE NTANGO

Uyu mugani bawucira ku muntu ukunda kugira umururumba aririra utw’abandi, ntanyurwe n’ibye bwite n’iyo byamusagiranye; ni bwo bavugaga bati “Ingwize yishe Ntango”. Wakomotse kuri uwo mugoba Ntango; wari umugaragu w’u Rukangirashyamba rwa Kanyamuhungu w’umutsobe, amutwarira i Ndorwa ya Nyabishambi; ahasaga umwaka wa 1990.

Rukangirashyamba yamaze gupfa azungurwa n’umuhungu we Gashamura. Na we Ntango akomeza kumutwarira iyo mpugu ya Nyabishambi. Mu igabana ry’u Rwanda na Gikore azungurwa n’umugabo w’umutsobe witwaga Rutayashwaga. Uwo Ntango yari intwari cyane, agakunda kurasana n’abanyagikore akabanyaga inka. Amaze kugwiza inka ziturutse ku muheto, yongera gutera i Gikore ahanyaga amashyo menshi y’inka, aziroha mu gifunzo cya Nyabishambi, barazambutsa; hasigaramo akamasa gato k’uruvuzo.

Abanyagikore baza bakurikiye inkora ngo bazambure Abanyarwanda. Abanyarwanda bamaze gukuka cya gifunzo, abanyagikore bacyirohamo. Abanyarwanda bakebutse, babona ka kamasa kasigaye kagishambagira gasubira i Gikore.

Ntango ati “Nsubiyeyo ngarure kariya kamasa Abanyagikore batagasubiranayo”. Abagaragu be na rubanda rundi baramubuza bati “Dore Abanyagikore bacyuzuyemo nujyamo barakwica!” Ngo umuntu ananira umuhana ntananira umushuka. Ntango arabananira; ati “Akamasa kanjye ntikahera”.

Yiroha muri icyo gifunzo, ahubirana n’Abanyagikore bamutera amacumu bamutsinda aho. Bamaze kumugarika, bakukana Abanyarwanda, barabanesha babambura za nka bari banyaze. Intumbi ya Ntango bayisubirana iwabo. Abanyarwanda bataha amara masa; umugaba wabo ahera i Gikore.

Ubwo ngo Ntango yari afite umugore we w’inkundwakazi witwa Kangondo ka Ngaboyisonga, akagira n’undi w’inyungwakazi akitwa Nyirantwali. Ingabo za Ntango zitabarutse ziza kubikira umugore we Kangondo. Arababara cyane ararira, na we Nyirantwali arishima, ingabo zimaze kubika zirataha. Abagore basigarana n’abana iwabo.

Nuko Kangondo yiroha mu kirago, araryama by’umubabaro. Nyirantwali, ariyicarira; ni ko guterura akabyino ko gushinyagurira mukeba we, ati “Yewe Kangondo ka Ngaboyisonga, byuka uterekere Ntango ariho azaza!” Kangondo na we amusubiza muri ako kabyino, ati “yewe Nyirantwali wivuga amahomvu, Ntango yarapfuye!”

Nyirantwali arongera asubiza Kangondo, ati “yewe Kangondo ka Ngaboyisonga, Ntango ntiyapfuye, Ntango ariho azaza, ari mu gafunzo ka  Nyabishambi, aranyaga Impenda n’inyana zazo.

Nuko abagore bahererekanya amagambo batyo, umugani w’Ingwize yishe Ntango wamamara utyo mu Rwanda, bitewe n’uko yari afite amashyo  menshi  y’inka  akazira  akamasa kamwe k’amanjwe yakurikiranye mu rufunzo rwa Nyabishambi, Abanyagikore bakarinda kumutsindamo. Bawuca iyo babonye umuntu akunda kugira umururumba  ntanyurwe n’ibye, kabone n’iyo byaba byaramusagiranye. Gushaka ingwize: kutanyurwa n’ibyawe; kuraramira utw’abandi.

Byakusanyijwe na Uwimbabazi Sarah, bivuye mu gitabo cy’insigamigani, icapwa rya mbere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities