Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kigali: Hatangijwe isomero rya mbere ry’Igiswahili “Maktaba ya Kiswahili”

Bwa mbere mu Rwanda hatangijwe isomero ry’Igiswahili (Maktaba ya Kiswahili) ryashyizwe mu Isomero rusange rya Kigali. Ku ikubitiro ritangiranye ibitabo 416 birimo inyandiko zitandukanye z’Igiswahili. Hategerejwe ibindi bikiri hanze y’u Rwanda ku buryo hazaboneka ibitabo igihumbi.

Ku manywa yo ku wa 27 Gicurasi 2020, nibwo impirimbanyi mu gukoresha ururimi rw’Igiswahili mu Rwanda, Prof. Malonga Pacifique, yagejeje mu Isomero rusange rya Kigali (Kigali Public Liblary), ibitabo by’igiswahili 416. Ibyo bitabo bije gufasha abantu bakunda igiswahili, abakimenyereza n’abashaka kucyiga kubona ibitabo bitabagoye.

Prof. Malonga avuga ko ibyo bitabo harimo ibyo we ubwe yanditse, ibyo yaguze mu mafaranga ye ndetse hakabamo n’ibyo yagiye yakira nk’impano. Ibyo bitabo birimo ibikoreshwa mu mashuri, inkoranyamagambo, iby’ubucuruzi, iby’ubuhinzi, inganda, amateka n’ibitabo mbarankuru (Novels).

Profeseri Pacifique Malonga, Umwalimu, Umunyamakuru akaba n’umwanditsi w’ibitabo (Ifoto/Panorama-Ububiko)

Agira ati “Mbere na mbere twishimiye ko Igiswahili cyabaye ururimi rwa kane rwemewe n’amategeko mu Rwanda. Iyo ni intambwe ikomeye mu gushyigikira no gukoresha Igiswahili mu Rwanda. Gushyiraho isomero bizafasha abazi igiswahili, abashaka kwihugura ndetse n’abashaka kwiga, kubona aho bakura imfashanyigisho. Tuzakomeza kubyongera ku buryo tuzageza ku bitabo igihumbi.”

Prof. Malonga avuga ko uretse ibi bitabo byashyizwe mu Isomero rusange rya Kigali, hari ibindi bitabo biri i Dar-es-Salaam, i Nairobi no muri Kaminuza zitandukanye zo mu karere, byagombye kuba biri hamwe n’ibindi, ariko kubera icyorezo cya COVID-19, bitarahagera. Hari ikizere ko bizaza vuba.

Nyagatoma Pierre Celestin, ni Umwarimu wigisha muri Kaminuza ukunda ururimi rw’igiswahili. Avuga ko abakunzi b’igiswahili bari bafite ikibazo gikomeye cyo kubona ibitabo ariko kuba habonetse isomero bibaye igisubizo.

Agira ati “Twari dufite ikibazo cyo kubura ibitabo bidufasha mu bushakashatsi, kwagura ururimi byari ikibazo kandi ibitabo byari bike cyane. Kuba habonetse isomero ry’igiswahili ni igisubizo. Bigiye kudufasha kwiyungura ubumenyi muri urwo rurimi ndetse n’ubumenyi rusange. Nubwo hari abatuye kure ariko kuba rihari tuzajya dukora ibishoboka byose turigane.”

Mudahinyuka Sylvain, Umuyobozi w’agateganyo w’Isomero rusange rya Kigali, mu kiganiro na Panorama, avuga ko ibyo bitabo by’igiswahili ari ubukungu bushimishije ku isomero. Avuga kandi ko bije kuziba icyuho cy’ibitabo byahoraga bishakwa n’abagana isomero.

Mudahinyuka Sylvain, Umuyobozi w’agateganyo w’Isomero rusange rya Kigali (Ifoto/RA)

Agira ati “Twari dufite gusa ibitabo byanditse mu Kinyarwanda, mu gifaransa no mu cyongereza. Ubu rero igiswahili cyaje kugira ngo kizibe icyo cyuho kandi rube ururimi rukomeza kudufasha mu iterambere ry’abanyarwanda. Abantu bazaga kutubaza ibitabo by’igiswahili bagasanga ntabyo dufite, ubu rero tubonye igisubizo.”

 

Isomero rusange rya Kigali ryatangiye mu 2012, rutangizwa na Madame Jeannette Kagame. Ni ryo somero rinini mu gihugu. Ryunganirwa n’andi masomo rusange (Community Liblaries) esheshatu ziri mu hirya no hino mu gihugu. Kugeza magingo aya ririmo ibitabo bigera ku bihumbi 30, na ho amasomero yandi yose hamwe arimo ibitabo bisaga ibihumbi 50.

Kanda hano usome indi nkuru bifitanye isano

Rwanyange Rene Anthere

2 Comments

2 Comments

  1. NIYOTUBIKESHA Murava Jean Nepomuscene

    June 1, 2020 at 10:30

    Ni Jambo bora zaidi kuwa na maktaba ya Lugha ya Kiswahili Kama itawasaidia watu kusoma na kutumia Kiswahili kwa njia rahisi. Kiswahili “uti wa mgongo wa maendeleo endelevu”

  2. MUDAHINYUKA SYLVAIN

    May 29, 2020 at 13:14

    Gusoma indimi ni ngombwa bikingura amarembo y’ubumenyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities