Kuba abagore bagira inshingano nyinshi zo kwita ku rugo ni zimwe mu mpamvu zituma bamwe mu bagabo batuye mu murenge wa Zaza mu karere ka Ngoma, mu Ntara y’i Burasirazuba badashishikariza abagore kwitoza mu myanya y’ubuyobozi mu nzego zitandukanye. Ibi bikaba bivugwa mu gihe u Rwanda rwitegura amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite, aho abagore bateganyirizwa imyanya irenga mirongo itatu ku ijana (30%).
Abagabo bo mu murenge wa Zaza bavuga ko abagore babo bafite imirimo myinshi mu rugo, bityo bigatuma batabona umwanya wo kujya kwitoresha mu myanya y’ubuyobozi .
Niyonzima Aphrodise uri mu kigero cy’imyaka mirongo itanu, atuye i Zaza. Yemeza ko kuba atarashishikariza umugore kwitoresha akajya mu nzego z’ubuyobozi nko kuba umudepite, ari uko aba afite imirimo myinshi yo kwitaho, bityo akabona nta mwanya yabibonera ,bikaba aribyo bituma atamushishikariza kuba yatanga kandidatire.
Agira ati “Umugore wanjye sinigeze mushishikariza kwiyamamaza haba mu matora aheruka ndetse n’ay’abadepite twitegura kujyamo. Cyokora, ubwo mubimbwiye, nabishaka ubutaha, namwemerera akiyamamaza. Numvaga bitamureba kubera ko igihe ntahari aba ari mu mirimo yo kwita ku matungo no kwita ku bana, akabamenyera ibyo kurya n’isuku yabo.”
Uwingabire Dativa ni umugore uri mu kigero cy’imyaka mirongo ine n’itanu y’amavuko atuye mu kagari ka Nyagasozi umurenge wa Zaza. Avuga ko nubwo bigaragara ko abagore bashoboye, hakiri abagabo batarumva ko bashyigikira abagore bafite ubushake bwo kwiyamamariza kujya mu myanya y’ubuyobozi bukuru.
Agira ati “Ariko rero buri muntu agira impamvu ze, kwiyamamaza se ugira ngo hari umuntu utakwiyamamaza? Ahubwo hari ubwo nyine nk’abagabo babigiramo uruhare ntibumve ko umugore nawe ashoboye.”
Abagore baracyitinya
Abagore bo muri uyu murenge wa Zaza na bo bavuga ko uretse no kuba abagabo batabakundisha ibyo kujya kwitoresha mu nzego zifata ibyemezo,bamwe muribo baracyitinya. abenshi bumva ko umugore ujya mu buyobozi ari ufite amashuri.
Uyu ni Mukarukaka Médiatrice agira ati “Bamwe mu bagabo koko usanga badafasha abagore babo mu kubatera akanyabugabo katuma biyamamariza kujya mu buyobozi, ariko natwe abagore bamwe muri bagenzi bacu, usanga batabishaka, cyokora jyewe ngiye kubiganiraho n’umuryango wanjye nzatange candidature.”
Umuyobozi w’umurenge wa Zaza Singirankabo J. Claude yemeza ko bagiye kongera imbaraga mu biganiro by’ubureremboneragihugu, bizafasha mu guhindura imyumvire y’abagabo badashishikariza abagore kwitoza. Yabivuze muri aya magambo “Ingamba dufite zo guhindura imyunvire y’abagabo, icyambere ni ukubereka ko abagore babo nabo bashoboye, bagomba kujya mu nzego zifata ibyemezo. Tuzifashisha gahunda z’ubukangurambaga zisanzwe, cyane cyane ibiganiro ku burere mboneragihugu.”
Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, rishimangira ko abagore bagira nibura 30% by’imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo. Ibi bikaba byaratinyuye abagore benshi bikagaragazwa n’umubare munini ungana na mirongo itandatu na kane ku ijana (64%) by’abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatowe muri 2013, ari na yo nteko ifite abagore benshi ku Isi.
Leta y’u Rwanda yashyizeho n’indi myanya yihariye y’abadepite bahagarariye abagore mu nteko. Uretse imyanya 30 % yahariwe abagore mu myanya ifata ibyemezo, abagore bafite n’andi mahirwe yo kwiyamamaza mu yindi myanya haba mu nzego z’ibanze n’ahandi.
Uretse Itegeko Nshinga rigenera umwanya ukomeye abagore, hari n’andi mategeko arengera uburenganzira bw’umugore, nk’iryerekeye imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, irage n’izungura, n’itegeko rigena imikoreshereze n’imicungire y’ubutaka mu Rwanda.
Nkurunziza Theoneste /Ngoma
