Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru nyamukuru

STECOMA: Abafundi barijujutira inzitizi zirimo no kwamburwa

HAKIZIMANA Elias

Abakozi bibumbiye muri Sendika y’abubatsi, ababaji n’abanyabukorikori (STECOMA) bavuga ko bakibangamiwe n’inzitizi nyinshi zirimo kutagira ubwishingizi, kwishyurwa nabi bivamo kenshi no kwamburwa burundu.

Ibi ngo biterwa n’uko ubwubatsi mu Rwanda bukirimo akajagari, aho kugeza ubu abubatsi muri rusange bagera ku bihumbi 400 harimo n’abakorera mu kajagari, urugaga rwa STECOMA ubwarwo rukaba rufite abanyamuryango banditse bagera ku bihumbi 48.

Aganira n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 21 Ukuboza 2017 ku isabukuru y’inteko rusange ya kabiri isanzwe ya STECOMA yateraniye I Kigali baganira ku byagezweho muri manda y’imyaka irindwi banatora ubuyobozi bushya, Sheikh Hussein Ruhurambuga, umuyobozi wa STECOMA mu ntara y’Iburasirazuba yagize icyo avuga kuri aka karengane abubatsi bahura na ko.

Yagize ati “abafundi kenshi bagira akazi kenshi, bakubaka, bagatunganya, ariko bagira ikibazo cyo kwamburwa, reba umuntu yagukoreye, akakubakira, uzi uburyo ari akazi katoroshye. Ikindi kibazo kijyanye no kwihesha agaciro, abafundi bakorera amafaranga menshi ariko uburyo bwo kwizigamira buracyari bukeya,”

Ruhurangabo yanavuze ko kutagira amasezerano y’akazi na yo ikiri inzitizi iganisha ku ukwamburwa.

Ati “Igifundi, ubwubatsi ni imirimo myiza ikenerwa na buri muntu wese, tubonye amasezerano y’akazi (contrats) umuntu akajya ajya mu kazi yabonye amasezerano ku buryo adashobora kwamburwa,”

Nubwo iki kibazo ngo kigihari, Ruhurangabo avuga ko hari icyizere ko kizagenda gikemuka babifashijwemo na gahunda y’imiyoborere myiza ya Guverinoma.

Dusabimana Emeritha, ni umutegarugori ukora mu by’ubwubatsi, avuga ko ari ‘umukotezi’ aho asobanura ko ari ugukotera amatafari.

Na we ikibazo cyo kwamburwa no guhembwa intica ntikize nyuma y’akazi baba bakoze bikibabereye inzitizi ku iterambere ryabo n’imiryango.

Yagize ati “Ibyo bibazo birahari by’imihembere mibi, ntabwo duhembwa ku rugero rushimishije, urabona nk’iyo twagiye ku kazi gukora, ukuntu baduhemba nk’iyo twakoze iminsi irindwi baduhembera imibyizi ibiri cyangwa  itatu, ugasanga ntabwo bidushimishije,”

Habyarimana Evariste, avuga ko STECOMA yatangiye mu mwaka wa 2008, ifite inzego zigera ku rwego rw’umurenge no ku mugi wa Kigali.

Zimwe mu ntego za sendika ni ubuvugizi, guhugura no guha agaciro umwuga aho ubu bamazeguha impamyabushobozi abakozi basaga ibihumbi 14000, ku bufatanye n’ikigo cy’imyuga n’ubumenyingiro (WDA).

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ibikorwaremezo Rwankunda Christian (Photo/Elias H.)

Busabizwa Parfait, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu yitabiriye Inama Nkuru y’abasendikarisite ba STECOMA (Photo/Elias H.)

Habyarimana Evariste, Umunyamabanga Mukuru wa STECOMA (Photo/Elias H.)

Sheikh Hussein Ruhurambuga, umuyobozi wa STECOMA mu ntara y’Iburasirazuba (Photo/Elias H.)

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities