Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiye kurushaho gukorana no kwigira ku mbaraga zabyo mu gushakira ibisubizo ibibazo by’umutekano bibangamiye umugabane, aho gukomeza gushingira cyane ku mahanga.
Yabigarutseho mu Nama Nyunguranabitekerezo ku Mutekano w’Igihugu yabereye mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako ku wa 16 Gicurasi 2026, inama yahuje abanyeshuri biga amasomo ya gisirikare n’abayobozi batandukanye mu rwego rw’umutekano.
Mu ijambo rye, Amb. Nduhungirehe yagaragaje ko amateka ya Afurika agaragaza ko kwivanga kw’amahanga kenshi byagize uruhare mu kudindiza iterambere ry’ibihugu byinshi, ashimangira ko hakenewe ubufatanye bwimbitse hagati y’ibihugu bya Afurika kugira ngo bishobore kurinda inyungu zabyo.
Yagize ati: “Ahazaza ha Afurika hazagenwa n’abanyafurika mu buryo bwa politiki, ubukungu, ingabo n’ibindi. Ni ibintu rero bigomba gutegurwa, harimo gukorana kuko ni byo bigomba kuturanga, twirinda amakimbirane.”
Minisitiri yagaragaje ko umutekano urambye utagerwaho igihugu kimwe gikora ukwacyo, ahubwo ko bisaba ubufatanye bushingiye ku cyerekezo rusange cy’ibihugu bya Afurika.
Iyi nama yanitabiriwe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, wagarutse ku rugendo u Rwanda rwanyuzemo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko igihugu cyabashije kongera kwiyubaka binyuze mu gufata inshingano no kwishakamo ibisubizo.
Ati: “Ibyo byose byagaragaje ko nta muntu numwe wakwitaho kurenza uko wakwiyitaho ubwawe. Kubera ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, ibyo byose byabashije gushoboka twiyemeza gufata inshingano ndetse no gutekereza cyane.”
Abitabiriye iyi nama bibukijwe ko uruhare rwabo nk’abasirikare b’ahazaza rudakwiye kugarukira mu myigire gusa, ahubwo ko bagomba no kugira ubushobozi bwo gutekereza ku bibazo Afurika ihura na byo no gutanga ibisubizo bifatika.
Hanaganiriwe ku buryo umutungo kamere Afurika ifite ushobora gukoreshwa neza mu guteza imbere iterambere rirambye, igihe ucungiwe mu mucyo kandi ugahabwa agaciro mu nyungu z’abaturage b’umugabane.

























































































































































































