Abagabo bo mu karere ka Gakenke barataka guhohoterwa n’abagore babo ariko bakaruca bakarumira kuko ngo iyo bagiye kuregera ihohoterwa bakorerwa n’abagore babo, ubuyobozi butabumva ngo bubarenganure, mu gihe umugore iyo agiye kurega umugabo ko yamuhohoteye, butabara vuba na bwangu.
Turikunkiko Faustin utuye mu murenge wa Gakenke, mu gakari ka Rusagara yemeza ko hari abagabo benshi bahohoterwa n’abagore babo ariko bajya kurega ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ntibugire icyo bubamarira, ahubwo bakabaseka bityo bakagira ipfunwe ryo kuzasubira mu buyobozi.
Ati “Hari abagore benshi batarumva ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu miryango yabo aho gukora ibikorwa bibageza ku iterambere, ugasanga bahangana n’abagabo bitwaje uburenganire. Iyo rero umugabo agiye nko mu mudugudu cyangwa ku kagari kurega umugore we ku ihohoterwa amukorera, usanga ubuyobozi butabyitayeho nk’uko umugore yajyana ikirego cy’umugabo wamuhohoteye; bityo abagabo bahohoterwa bagahitamo kwinumira kuko ntaho barega.”
Ku ruhande bw’ubuyobozi bw’akarere nabwo bwemeza ko iki kibazo koko gihari cyo gutinya kurega abagore bahoboteye abagabo, ariko bukavuga ko butemeranya n’abaturage bavuga ko ubuyobozi butajya bukurikirana abahohoteye abagabo babo kuko ngo ihohotera ryose rihanwa n’amategeko; nk’uko Uwimana Catherine umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabidutangarije, ubwo twamubaza kuri iki kibazo gihangayikishije abagabo.
Yagize ati “Ubusanzwe abagabo muri kamere yabo bagira ikintu cyo kwihagararaho, ari na byo bituma abenshi bashobora guhohoterwa n’abagore babo ariko bagatinya kujya kubarega, kuko baba bumva baba basuzuguwe kandi bakumva baba biteje rubanda. Na ho ibyo kuvuga ko ubuyobozi butagira icyo bukora kuri ibyo bibazo, ntabwo ubuyobozi bugarukira mu kagari cyangwa ku murenge. Ndahamya ko nta kibazo cy’umugabo wigeze uza hano ku karere ngo arege umugore we ko yamuhohoteye maze tunanirwe kumukemurira ikibazo, ahubwo duhora twakira abagore bahohotewe n’abagabo kuko bo batinyuka bakabivuga, kandi turabarenganura bakongera kubana neza n’abagabo babo mu ngo zabo, ku buryo akenshi umugabo atongera kumuhohotera.”
Bimwe mu bibazo biza ku isonga bituma abagabo n’abagore bahohoterana birimo ubusinzi, kutumvikana ku ikoreshwa ry’umutungo w’urugo, gucana inyuma kw’abashakanye ndetse n’imyumvire mibi y’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango, aho usanga umugore yishyira hejuru agapfobya umugabo mu rugo, cyangwa se umugabo na we agatsikamira umugore ngo atazamusumba bitwaje kumva nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko nubwo icyo kibazo kigihari cy’ihohoterwa ku bagore n’abagabo, kimaze kugabanuka ugereranije no mu myaka itatu ishize, kuko wasangaga hakirwa ibibazo bijyanye n’ihohoterwa nibura 10 mu cyumweru ariko kugeza ubu hakirwa ibibazo biri hagati ya 3 na 4 mu cyumweru by’abagore baba bahohotewe n’abagabo babo.
Zimwe mu ngamba zashyizweho mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo harimo kuganiriza abagabo n’abagore ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango, binyuze mu mugoroba w’ababyeyi no kuganiriza ingo ziba zifitanye amakimbirane aturuka ku bwumvikane buke buturuka ku myumvire mibi y’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, bityo inzego z’ibanze zifatanije n’abaturage bakagerageza kunga iyo miryango mu midugudu batuyemo.
Nziza Passy
