Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje ibikorwa byo kwegera abaturage hagamijwe gukumira ibyaha, aho kuri uyu wa 27 Gicurasi 2026 yaganirije abakorera mu ibagiro rya Matyazo riherereye mu Murenge wa Ngoma, Akarere ka Huye.
Iki kiganiro cyibanze cyane ku ruhare rw’abakora mu mabagiro mu gukumira ubujura bw’amatungo, hibandwa ku kugenzura inkomoko y’ayo matungo mbere yo kuyabaga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko abafite aho bahuriye n’ubucuruzi n’ikorwa ry’amatungo bagomba kugira uruhare rugaragara mu guhashya ubu bujura.
Yagize ati: “Abakora mu mabagiro bafite uruhare runini mu gukumira ibyaha by’ubujura bw’amatungo. Kugenzura ibyangombwa by’amatungo mbere yo kuyabaga ni imwe mu nzira zikomeye zo kurwanya ibyo byaha”.
Yakomeje asaba ababaga amatungo kujya bamenya neza inkomoko yayo, bakareba niba afite ibyangombwa byose birimo amazina ya nyirayo, aho yaturutse ndetse n’icyemezo gitangwa n’ubuyobozi bw’aho itungo ryavuye.
Abakora muri iri bagiro bavuga ko ubufatanye na Polisi bumaze gutanga umusaruro, kuko hari ingamba zafashwe zituma nta tungo ribagwa ritabanje kugenzurwa.
Nsabimana Theoneste, umwe mu bahakorera, yagize ati: “Ubu ntitwabaga itungo tutazi neza nyiraryo binyuze mu byangombwa rigomba kuba rifite, mu rwego rwo gukumira abayiba bakayiyitirira”.
Yongeyeho ko ibiganiro bahabwa na Polisi bibafasha kurushaho gusobanukirwa uruhare bafite mu kubungabunga umutekano no kurinda abaturage kugura inyama zaturutse ku matungo yibwe.
Bamwe mu borozi bo muri uyu murenge bavuga ko izi ngamba zatangiye gutuma abajura b’amatungo batinya kuyajyana mu mabagiro.
Nyirakamana Devotha, wororera muri Ngoma, yabifaeutseho agira ati: “Hari igihe umuntu yazanaga ihene cyangwa inka yibye, akayigurisha bakayibaga ariko ubu kuko utayizana nta byangombwa ifite ngo bayibage, biragoye ko hari umujura wakwiba itungo akarizana hano”.
Akomeza agira ati: “Kubera ubufatanye buri hagati y’abaturage, Polisi n’abakora mu mabagiro, abibaga amatungo bakayahajyana barikanze.”
Polisi yanagarutse ku kamaro k’isuku mu mabagiro ndetse no kubaga amatungo yabanje gusuzumwa uburwayi kugira ngo harindwe ubuzima bw’abaturage.
CIP Kamanzi yagize ati: “Abakora mu ibagiro mufite inshingano zo bitabagiraho ingaruka mbi”.
Ibi bikorwa biri muri gahunda ya Polisi y’u Rwanda yo gukomeza kwegera abaturage no kubashishikariza kugira uruhare mu kubungabunga umutekano n’ituze birambye.
CIP Kamanzi yagize ati: “Abakora mu ibagiro mufite inshingano zo kwita ku isuku, haba aho mukorera, no ku buzima bw’amatungo mubaga kugira ngo mujye muha abaturage ibiribwa bitabagiraho ingaruka mbi”.
Ibi bikorwa biri muri gahunda ya Polisi y’u Rwanda yo gukomeza kwegera abaturage no kubashishikariza kugira uruhare mu kubungabunga umutekano n’ituze birambye.

CIP Hassan yibukijw abakora mu ibagiro ko bafite inshingano zo kwita ku isuku, haba aho bakorera, no ku buzima bw’amatungo babaga

























































































































































































