Connect with us

Hi, what are you looking for?

Umutekano

RCS yongeye gusaba abakobwa kwitabira umwuga w’ubucungagereza

Umubare w'abakobwa bajya mu gicungagereza ukomeje kuba nkene

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) rwongeye gushimangira ko rukomeje gukenera abagore benshi mu mwuga w’ubucungagereza, ruvuga ko umubare w’abawitabira ukiri hasi ugereranyije n’inshingano zisaba ko abafungwa b’abagore bitabwaho n’abacungagereza b’igitsina gore.

Ibi byagarutsweho n’Umuvugizi wa RCS, CS Sengabo Hillary, mu muhango wabereye ku Ishuri rya RCS Training School-Rwamagana ku wa 23 Gicurasi 2026, aho abanyeshuri 146 basoje amahugurwa y’ibanze abinjiza mu cyiciro cy’aba ofisiye bato b’uru rwego.

Mu barangije ayo mahugurwa harimo abagore 21 gusa, ibintu byagaragajwe nk’ikimenyetso cy’uko abakobwa n’abagore bakenewe mu mwuga w’ubucungagereza nubwo ari umwe mu myuga ikeneye uruhare rwabo.

Abarangije aya masomo bagizwe n’abari basanzwe bakorera uru rwego 84 hamwe n’abandi 62 baturutse mu buzima busanzwe, bose bakaba bari bamaze igihe bahugurirwa inshingano zijyanye no gucunga amagororero n’abafungwa.

CS Sengabo Hillary yavuze ko amategeko mpuzamahanga agenga imicungire y’amagororero asaba ko abagore bafunzwe bahabwa serivisi n’abacungagereza b’abagore, ari na yo mpamvu hakenewe kongera umubare w’abagore muri uyu mwuga.

Yagize ati: “Tuba dukangurira abantu b’igitsina gore ko uyu mwuga nabo barakenewe.Kuko twubahiriza amategeko mpuzamahanga aho nta muntu uri mu igororero ari umugore,aherekezwa n’umugabo.Nta muntu uri mu igororero w’umugore ushobora guhabwa service n’umugabo.Ni yo mpamvu dukenera cyane ab’igitsina gore ko nabo baza kuko baba bafite akazi kabo kihariye”

Yakomeje agaragaza ko kuba abagore bakiri bake muri uru rwego bishobora kugira ingaruka ku ireme rya serivisi zihabwa abagore bari mu magororero, cyane cyane izisaba ubuzima bwite n’umutekano wihariye.

RCS ivuga ko ikomeje gukangurira urubyiruko rw’abakobwa kwitabira uyu mwuga, ibizeza ko ari akazi gafite uruhare rukomeye mu kubungabunga umutekano no gufasha abagororwa kwisubiraho kugira ngo bazongere kuba abaturage bazima mu muryango nyarwanda.

Bamwe mu bitabiriye uyu muhango bagaragaje ko hakenewe gukomeza gukangurira abakobwa kwinjira muri uyu mwuga, bavuga ko ushobora kubafasha kwiteza imbere no gutanga umusanzu mu kubaka igihugu.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities