Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping yasesekaye muri Koreya ya Ruguru mu ruzinduko rwitezweho gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi no kuganira ku bibazo bikomeje kwibasira akarere.
Ni uruzinduko rwa mbere Xi agiriye muri iki gihugu kuva mu mwaka wa 2019, mu gihe rubaye nyuma y’uko mu kwezi gushize yari yagiranye ibiganiro n’abakuru b’ibihugu bikomeye ku isi barimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin.
Biteganyijwe ko Xi Jinping na Kim Jong Un baganira ku ngingo zitandukanye zirimo gahunda ya Koreya ya Ruguru y’intwaro za nikleyeri, umubano wayo n’Amerika ndetse n’ibibazo bimaze igihe hagati ya Koreya ya Ruguru na Koreya y’Epfo.
Uru ruzinduko ruje rukurikira urwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubushinwa Wang Yi, wagiriye uruzinduko i Pyongyang muri Mata uyu mwaka. Muri icyo gihe, Kim Jong Un yari yagaragaje ko yifuza kurushaho guteza imbere itumanaho n’ubufatanye hagati y’igihugu cye n’Ubushinwa.
Abasesenguzi bavuga ko uru rugendo rwa Xi Jinping rubaye mu gihe Ubushinwa bushaka kongera gukomeza ijambo ryabwo kuri Koreya ya Ruguru, igihugu gifatwa nk’umufatanyabikorwa wa hafi wa Beijing ariko na none kikaba cyarushijeho kwegera Uburusiya mu myaka yashize.
Ikinyamakuru BBC, cyanditse ko uru ruzinduko rubaye mu gihe Ubushinwa bushaka kongera gukomeza umubano n’iki gihugu cy’ingenzi mu karere, cyane cyane nyuma y’uko Koreya ya Ruguru igaragaje ubushake bwo kurushaho gukorana n’Uburusiya ku rwego rwa dipolomasi n’umutekano.
Abakurikirana politiki mpuzamahanga bemeza ko ibiganiro hagati ya Xi Jinping na Kim Jong Un bishobora kugira uruhare mu cyerekezo cy’umutekano n’ubufatanye mu karere ka Aziya y’Uburasirazuba, aho ikibazo cy’intwaro za nikleyeri cya Koreya ya Ruguru gikomeje kuba kimwe mu bibazo bihangayikishije amahanga.























































































































































































