Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko ibiganiro iri kugirana na Iran ku bibazo by’umutekano wo mu burasirazuba bwo hagati bitazigera bivutsa Israël uburenganzira bwo kwirwanaho, mu gihe ubushyamirane hagati ya Israël na Hezbollah bukomeje guteza impagarara mu karere.
Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, ubwo yari mu ruzinduko i New Delhi mu Buhinde, aho yavuze ko Israël ifite uburenganzira busesuye bwo gusubiza ibitero ishobora kugabwaho n’umutwe wa Hezbollah ushyigikiwe na Iran.
Rubio yagize ati: “Israël ihora ifite uburenganzira bwo kwirwanaho. Buri gihugu ku Isi gifite ubwo burenganzira. Niba Hezbollah iri gutegura ibitero bya missiles cyangwa yabitangije, Israël ifite uburenganzira bwo kwihimura.”
Aya magambo aje mu gihe ibiganiro hagati ya Washington na Téhéran bikomeje kugenda biguru ntege kubera kutumvikana ku ngingo zitandukanye zirimo amafaranga ya Iran yafunzwe n’ibihano ndetse n’intambara ikomeje kubera muri Liban.
Minisitiri w’Intebe wa Israël, Benjamin Netanyahu, aherutse gutangaza ko Perezida Donald Trump yongeye kumwizeza ko Israël izakomeza kugira ubwisanzure mu bikorwa bya gisirikare ikorera muri Liban mu rugamba ihanganyemo na Hezbollah.
Nubwo Amerika ivuga ko hakiri icyizere cy’uko amasezerano ashobora kugerwaho, Marco Rubio yavuze ko ibiganiro bikiri mu rwego rukomeye kandi ko nta mwanzuro wa nyuma urafatwa.
Ibitangazamakuru byo muri Iran byo bivuga ko ibiganiro byadindijwe n’icyo Téhéran yise guhindura imvugo kwa Amerika ku bibazo bikomeye birimo kurekura umutungo wa Iran wafunzwe ndetse no guhagarika ibitero Israël ikomeje kugaba kuri Hezbollah no ku baturage b’Abashiya muri Liban.
Iran ivuga ko kugira ngo amasezerano agerweho, igomba kurekurirwa amafaranga yayo abarirwa hagati ya miliyari 12 na 24 z’amadolari ndetse hakanabaho guhagarika ibikorwa bya gisirikare mu karere. Gusa Israël yo ivuga ko ayo mafaranga ashobora kongera gukoreshwa mu bikorwa bya gisirikare.
Mu gihe ibyo biganiro bikomeje, impungenge zikomeje kwiyongera muri Israël, aho bamwe mu basesenguzi n’ibitangazamakuru birimo Haaretz bavuga ko amasezerano ashobora gusigira Iran ubushobozi bwo gukomeza gahunda yayo ya nucléaire, ibintu Israël ifata nk’icyago gikomeye ku mutekano wayo.
Hagati aho, ingabo za Israël zatangaje ko abaturage batuye mu midugudu 10 yo mu majyepfo ya Liban basabwe kuhava mbere y’ibitero bishya biteganyijwe kugabwa kuri Hezbollah, nubwo hari agahenge kari kamaze igihe hagati y’impande zombi.
Umuvugizi w’ingabo za Israël, Avichay Adraee, yavuze ko izi ngabo zafashe uwo mwanzuro nyuma y’uko Hezbollah ishinjwa kurenga ku masezerano y’agahenge yari yarashyizweho hagati y’impande zombi.

Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio

















































































































































































