Kubungabunga umuco n’ibimenyetso ndangamateka y’u Rwanda bizagerwaho abo bireba bose babigizemo uruhare, kandi hakaba ubufatanye bw’inzego zose no guhuza amaboko kw’imiryango itegamiye kuri Leta ifite umuco mu nshingano zayo.
Ku wa kane tariki ya 12 Ukwakira 2017, mu kigo gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco (Ikirenga Cultural Center) giherereye ku Kirenge mu karere ka Rulindo. Hatangijwe ku mugaragaro umuryango nyarwanda ushinzwe kurengera umurage ndangamuco w’u Rwanda, witwa ICOMOS-Rwanda (Internationa council on monuments and sites).
Ibikorwa by’uyu muryango byatangiye mu mwaka wa 2014,ukaba ufite intego zihariye kandi z’ingenzi zirimo gukora ingendoshuri ahantu hari amateka no gukora urutonde rw’umurange ndangamuco mu gihugu cyose.
Kwihutisha itegeko ryo kubungabunga ibimenyetso by’umurage mu Rwanda no kwandikisha mu murage w’Isi, ibyo abanyarwanda bemera nk’umurage w’u Rwanda birimo imbyino, ibisigo n’ibindi.
Ibi bikaba ari bimwe mu bikubiye mu masezerano mpuzamahanga y’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku bumenyi n’umuco (UNESCO) u Rwanda rwasinye mu mwaka wa 2003, avuga ku bimenyetso by’umurage ndangamuco udafatika.
Ku bijyanye n’inzibutso, uyu muryango kandi wiyemeje ko uzashyiraho ibindi bimenyetso ndangamurage by’Isi nyuma y’Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi ari rwo rwonyine ruri kuri urwo rutonde. Bifuza ko hakongerwaho n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, urwa Nyamata n’urwa Bisesero.
Muri uru rugendo uyu muryango watangiye, abanyamuryango bawo bemeza ko bazabigeraho byose binyuze mu guhugura abayobozi bo mu nzego z’ibanze, banasaba Minisiteri y’umuco na siporo ( MINISPOC), gufatanya na bo mu rugendo rwo kumenyekanisha intego z’uyu muryango.
Uyu muryango ugizwe n’abanyamuryango barimo abakozi b’ibigo bifite kubungabunga umuco mu nsingano zabyo, abakozi b’uturere bashinzwe umuco n’abandi bose batanga umusanzu wabo mu kubungabunga no kurengera umurage ndangamuco w’u Rwanda.
Panorama

Donat
October 14, 2017 at 04:28
Ntabwo ari Ikirenge Cultural Centre ahubwo ni Ikirenga Cultural Centre.