Connect with us

Hi, what are you looking for?

Politiki

Ingingo z’ingenzi zo mu nama y’abayobozi b’Afurika i Kigali

Perezida Bora Tinubu wa Nijeriya na

KIGALI, Gicurasi 14, 2026: Mu nama ya Africa CEO Forum 2026, Perezida Bola Ahmed Tinubu wa Nigeria na Perezida Brice Clotaire Oligui Nguema wa Gabon bagaragaje ko Afurika ikwiye guhindura uburyo ikoresha umutungo kamere wayo kugira ngo ubashe guteza imbere ubukungu bw’ibihugu byayo.

Perezida Tinubu yavuze ko Afurika ikwiye kuva mu magambo ikajya mu bikorwa, agaragaza ko igihe kigeze ngo ibihugu by’umugabane bishyire imbere inyungu zabyo.

Yagize ati: “Afurika igomba gushyira ibikorwa imbere aho kurangarira amagambo gusa.”

Yasobanuye ko Dangote Group yashyigikiwe cyane na Leta ya Nijeriya mu kubaka uruganda rutunganya peteroli rwa Dangote, rufite ubushobozi bwo gutunganya barili 650.000 za peteroli ku munsi, rukaba rwamaze gufasha igihugu kugabanya ibikomoka kuri peteroli gitumiza hanze.

Ku bijyanye n’ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika, Perezida Tinubu yavuze ko Afurika ikwiye koroshya uburyo bwo kwishyurana hagati y’ibihugu byayo, idakomeje kwishingikiriza cyane ku idolari rya Amerika.

Ati: “Naha uruganda rwo mu gihugu peteroli rwifashishije amafaranga yacu ya Naira, nta mpapuro z’inguzanyo za banki cyangwa ibibazo by’ivunjisha bibaye inzitizi.”

Yagaragaje ko gukoresha amafaranga y’ibihugu imbere mu bucuruzi bwo ku mugabane byafasha Afurika kugabanya ibibazo by’ivunjisha ndetse no koroshya ubuhahirane.

Perezida Oligui Nguema wa Gabon we yibanze ku kibazo cyo kohereza umutungo kamere hanze udatunganyijwe, avuga ko Afurika ikwiye gushyira imbere inganda zitunganya uwo mutungo imbere mu gihugu.

Yagize ati: “Tumaze imyaka 60 ducukura manganese ariko ntitwigeze tuyitunganyiriza iwacu.”

Yakomeje avuga ko Gabon itazongera kwemera ko manganese ikomeza kujyanwa hanze idatunganyijwe, ndetse ko ibigo bikorana na Leta byahawe igihe ntarengwa cyo kuba byamaze gutunganya uwo mutungo imbere mu gihugu bitarenze muri 2029.

Ati: “Twahisemo kujya mu rwego rwo gutunganya umutungo wacu imbere mu gihugu.”

Umuyobozi w’iki kiganiro, Zainab Badawi, yagaragaje ko Afurika ifite ubushobozi bwo kwishakira ibisubizo by’iterambere ryayo, cyane ko ku mugabane hari imari irenga tiriyari ebyiri z’amadolari iri mu bigega by’ubwiteganyirize n’ibindi bigo by’imari.

Perezida Tinubu yavuze ko kugira ngo ayo mafaranga ashore imari muri Afurika, bisaba ko ibihugu bishyiraho amategeko asobanutse, imiyoborere inoze no gukuraho inzitizi zibangamira abashoramari.

Yavuze ko Nijeriya yitezweho kwakira ishoramari riturutse hanze ringana na miliyari 20 z’amadolari muri uyu mwaka wa 2026, bitewe n’impinduka igihugu cyakoze mu korohereza abashoramari.

Abakuru b’ibihugu bombi bahurije ku kuba Afurika ikwiye kongera agaciro ku mutungo wayo aho kuwujyana hanze nk’ibikoresho fatizo gusa.

Perezida Tinubu yavuze ati: “Nta muntu uzongera kujyana umutungo wa metero wo muri Nijeriya hanze atawongereye agaciro.”

Ibi biganiro bibaye mu gihe Isi ihanganye n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli n’ingaruka z’intambara zo mu gace k’umuhora wa Hormuz, ibintu bikomeje gushyira igitutu ku bukungu bw’ibihugu byinshi harimo n’ibyo muri Afurika.

Perezida Bora Tinubu wa Nijeriya na Oligui Nguema wa Gabon bavuze ko Afurika igomba kwihatira gukoresha ibyayo aho gukoresha ibyahandi cyane amafaranga

Perezida Bora Tinubu wa Nigeria

Perezida Oligui Nguema wa Gabon

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities