Guverinoma ya Nigeria yatangaje ko abaturage b’u Rwanda bagiye kujya binjira muri icyo gihugu badasabye visa mbere y’urugendo, aho bazajya bemererwa kumarayo iminsi 30 mu buryo bwemewe n’amategeko.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uruzinduko Perezida Bola Ahmed Tinubu yagiriye i Kigali aho yari yitabiriye inama ya Africa CEO Forum 2026 ndetse akagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame ku mubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Nigeria, Bianca Odumegwu-Ojukwu, yavuze ko iki gihugu cyafashe umwanzuro wo korohereza Abanyarwanda nk’uko na rwo rwari rwarorohereje Abanya-Nigeria basura u Rwanda.
Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Nigeria rwatangaje ko amabwiriza mashya yamaze gushyirwa mu bikorwa ku mipaka yose, ku bibuga by’indege no ku byambu, kugira ngo Abanyarwanda batangire kujya binjira muri icyo gihugu nta visa basabwe mbere.
Abinjira muri Nigeria bazemererwa kuhaguma iminsi 30 ku mpamvu zirimo ubukerarugendo, ibikorwa by’ubucuruzi n’akazi kemewe. Icyakora, itangazo ryasohowe n’uru rwego rivuga ko abantu bifuza kuguma muri Nigeria igihe kirenze iminsi 30, bazajya basabwa kwaka Visa kuri Ambasade ya Nigeria cyangwa se bagakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga bwa Nigeria e-Visa.
U Rwanda na Nigeria bisanzwe bifitanye umubano mu nzego zitandukanye zirimo dipolomasi, ubucuruzi, umutekano ndetse n’ubuzima. Ibihugu byombi kandi bifitanye amasezerano ajyanye n’ingendo zo mu kirere n’ubufatanye mu bya tekiniki, aho abaganga bo muri Nigeria bafatanya n’ab’u Rwanda mu rwego rw’ubuvuzi.
Mu ruzinduko rwe i Kigali, Perezida Tinubu yanabonanye n’Abanya-Nigeria batuye mu Rwanda, bakora ibikorwa bitandukanye birimo uburezi, ikoranabuhanga, siporo, amahoteli n’ubucuruzi. Muri abo harimo Masai Ujiri washinze umushinga wa Zaria Court mu Rwanda.

Umugi wa Abija muri Nigeria

















































































































































































