Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro na Perezida wa Botswana, Duma Boko, mu ruzinduko rw’akazi yagiriye muri iki gihugu ku wa Gatatu tariki ya 6 Gicurasi 2026.
Ibi biganiro byabereye muri Botswana byakurikiwe n’isinywa ry’amasezerano atandatu agamije kongera imikoranire hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye z’iterambere.
Mu masezerano yashyizweho umukono harimo ajyanye no gukuraho gusoresha kabiri abaturage n’ibigo bikorera muri ibi bihugu, gukuraho visa ku baturage babigenderera, ubufatanye mu bwikorezi bwo mu kirere ndetse n’ubufatanye mu rwego rw’ubuzima.
Impande zombi zanasinyanye amasezerano y’imikoranire hagati y’Urwego rwa Botswana rushinzwe Ishoramari n’Ubucuruzi na RDB, agamije guteza imbere ishoramari no koroshya ubufatanye bw’abikorera bo mu Rwanda na Botswana.
Hari kandi amasezerano yerekeye ubucuruzi n’ubufatanye mu rwego rw’ubukungu, hagamijwe kongera amahirwe y’ishoramari no guteza imbere ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.
Perezida Kagame yavuze ko aya masezerano akwiye kugira uruhare rugaragara mu kuzamura imibereho y’abaturage, ashimangira ko ubufatanye bwiza bugomba kugaragarira mu nyungu abaturage babona mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Botswana rukomeje kugaragaza ubushake bw’u Rwanda bwo gukomeza kwagura umubano n’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika, cyane cyane mu nzego z’ubucuruzi, ishoramari n’iterambere rirambye.

















































































































































































