Connect with us

Hi, what are you looking for?

Politiki

U Rwanda na Botswana byongereye imbaraga mu bufatanye binyuze mu nama ya JPCc

Abayobozi bakuru b’u Rwanda na Botswana bahuriye mu nama ya kabiri y’Urwego ruhuriweho rw’ubufatanye (Joint Permanent Commission on Cooperation – JPCc), iyobowe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Botswana, James Musoni, afatanyije na Amb. Thuso Goodson Ramodimoosi.

Iyi nama yabaye ku wa 4 Gicurasi 2026, igamije kureba aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi rigeze, no gutegura inama y’abaminisitiri iteganyijwe gukurikiraho.

Abayitabiriye baganiriye ku ntambwe imaze guterwa mu gushyira mu bikorwa ibyemeranyijweho mbere, banagaragaza ibikenewe kunozwa kugira ngo ubufatanye burusheho gutanga umusaruro.

Mu ijambo rye ryo gutangiza iyi nama, Ambasaderi James Musoni yagaragaje akamaro ko gushyira imbere uburyo bushingiye ku musaruro, ashimangira ko ibyemezo bifatwa bidakwiye kugarukira ku mpapuro gusa, ahubwo bigomba gushyirwa mu bikorwa mu buryo bugaragara kandi bufite gahunda isobanutse y’igihe.

Yasabye abari muri iyi nama gutanga ibitekerezo bifatika kandi bishobora gushyirwa mu bikorwa, hagamijwe guteza imbere imikoranire y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye z’iterambere.

Iyi nama ya JPCc igaragaza ubushake u Rwanda na Botswana bifite bwo gukomeza guteza imbere umubano wabo, binyuze mu bufatanye bugamije iterambere rirambye n’inyungu rusange z’abaturage b’ibihugu byombi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities