U Rwanda rwashyizeho itegeko rishya rigenga amatora, risimbura iryari ryaratowe muri 2019, mu rwego rwo kuvugurura no kunoza imikorere y’amatora atandukanye mu gihugu.
Iri tegeko ryasohotse mu Igazeti ya Leta No.21 Bis yo ku wa 25 Gicurasi 2026, nyuma yo kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi (Umutwe w’Abadepite na Sena).
Amavugurura mashya agamije guhuza amategeko mu kunoza imitegurire y’amatora no gukomeza kubaka uburyo bw’imiyoborere bujyanye n’intego z’iterambere igihugu cyihaye.
Iri tegeko rireba ibikorwa byose bijyanye n’amatora, birimo kwiyandikisha ku rutonde rw’abatora, ibikorwa byo kwiyamamaza, imitegurire y’itora, gutangaza ibyavuye mu matora ndetse no gukemura amakimbirane ashobora kuvuka.
Kimwe mu byahindutse cyane ni uburyo bamwe mu bajyanama b’uturere bazajya batorwa. Mu gihe mbere abaturage babitoreraga mu buryo butaziguye, ubu bamwe muri bo bazajya batorwa binyuze mu nteko y’abahagarariye y’inzego z’ibanze.
Abaturage bazakomeza gutora abayobozi b’imidugudu, utugari n’imirenge, ariko abo bayobozi cyangwa intumwa zabo ni bo bazajya bitabira itorwa ry’abajyanama b’uturere.
Iyi gahunda nshya igamije kugabanya inshuro amatora manini aba, kugabanya amafaranga ayategurwaho no kwirinda umunaniro uterwa n’amatora ahoraho abaturage bahora bitabira.
Biteganyijwe kandi ko iri vugurura rizahindura uburyo abayobozi b’uturere baboneka, kuko ba Meya basanzwe batorwa n’abajyanama b’uturere. Kuba bamwe muri abo bajyanama bazajya batorwa mu buryo buziguye, bizatuma urwego rwose rw’imiyoborere rushingira ku buryo bwo guhagararirwa mu byiciro bitandukanye.
Itegeko rishya kandi ryongereye igihe gisigaye ngo habe amatora yo gusimbura abayobozi beguye cyangwa batakiri mu nshingano. Mbere ayo matora yabaga niba hasigaye nibura amezi atandatu ngo manda irangire, ariko ubu bizajya bikorwa gusa igihe hasigaye nibura umwaka umwe.
Mu rwego rwo gukaza ubunyangamugayo mu matora, iri tegeko ryashyizeho ibihano ku byaha bitandukanye bifitanye isano n’amatora.
Bimwe muri byo harimo uburiganya mu matora, gutora umuntu adafite uburenganzira bwo gutora, guhindura cyangwa kunyereza ibyavuye mu matora, gukoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko ibimenyetso by’igihugu cyangwa iby’amashyaka ya politiki, gutera ubwoba abatatora, kubangamira ibikorwa by’itora cyangwa kwinjira ku biro by’itora witwaje intwaro.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yahawe kandi inshingano zisobanutse zo gukurikirana imyitwarire y’abakandida, abatora n’abakozi b’amatora kugira ngo amatora akorwe mu mucyo no mu ituze.
Iri tegeko ryita no ku Banyarwanda baba mu mahanga, aho ryashyizeho amabwiriza asobanutse ajyanye n’itora rikorerwa muri ambasade n’ahandi hateganyijwe.
Riteganya uburyo bwo gutegura ibiro by’itora, kohereza urutonde rw’abatora, gutangaza umubare w’ibiro by’itora ndetse no kohereza inyandikomvugo n’ibyavuye mu matora.
Abasesenguzi bavuga ko ibi bishobora kongera uruhare rw’Abanyarwanda baba hanze y’igihugu mu bikorwa bya demokarasi no kunoza imikoranire hagati ya Komisiyo y’Amatora na ambasade.
Ku bijyanye n’amakimbirane ashobora kuvuka nyuma y’amatora, iri tegeko ryashyizeho uburyo butandukanye bwo kujurira no gukemura ibibazo.
Harimo ubujurire bukemurwa mu bwumvikane, ubujurire bukurikiza inzego z’ubuyobozi, ndetse n’uburenganzira bwo kugeza ikibazo mu nkiko zibifitiye ububasha.
Intego y’iyi gahunda ni ukongera icyizere mu matora, kugabanya amakimbirane no gukomeza kubaka inzego z’amatora zifitiwe icyizere n’abaturage.

















































































































































































