Connect with us

Hi, what are you looking for?

Politiki

Urwego rw’Umuvunyi rwibukije ibigo bya Leta gukaza ingamba zo kurwanya ruswa

Amahugurwa y’umunsi umwe yahawe abagize komite zishinzwe kurwanya ruswa mu nzego zitandukanye za Leta

Urwego rw’Urwego rw’Umuvunyi rwasabye ibigo bya Leta kongera imbaraga mu gukumira no kurwanya ruswa, rubasaba no kurushaho gusobanukirwa imiterere yayo yose kugira ngo bayirinde mu bikorwa bya buri munsi.

Ibi byagarutsweho mu mahugurwa y’umunsi umwe yahawe abagize komite zishinzwe kurwanya ruswa mu nzego zitandukanye za Leta, yabaye ku wa Kabiri tariki ya 5 Gicurasi 2026. Aya mahugurwa yibanze ku kongerera ubumenyi abashinzwe gukumira ruswa, kugira ngo barusheho kunoza inshingano zabo.

Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa, Mukama Abbas, yibukije abitabiriye ko ari ngombwa gukoresha umutungo wa Leta mu buryo bukurikije amategeko no gushyiraho uburyo bwo kwisuzuma mu rwego rwo kwirinda ibyaha bya ruswa.

Yagize ati: Ibikorwa bijyana na ruswa ni byinshi birimo ruswa y’igitsina, gukoresha amafaranga ya Leta nabi kwiha umutungo wa leta n’ibindi, hari ababikora ariko ntibamenye ko ari ruswa, ibyo byose nibyo baba baje kwiga hano.”

Abitabiriye aya mahugurwa bagaragaje ko bungutse ubumenyi bubafasha kurushaho gukora neza mu kurwanya ruswa aho bakorera, banashimangira ko ari umwanya wabafashije kumenya ubwoko butandukanye bwa ruswa n’uburyo bwo kuyirinda.

Muri aya mahugurwa, abantu 74 baturutse muri minisiteri eshatu n’ibigo bya Leta 14 ni bo bayitabiriye, hagamijwe kubongerera ubushobozi mu gufunga ibyuho bishobora guteza ruswa no guteza imbere imikorere irangwa n’ubunyangamugayo.

Ku rwego mpuzamahanga, imibare iheruka igaragaza ko u Rwanda rukomeje kwitwara neza mu kurwanya ruswa, aho mu mwaka wa 2025 rwashyizwe ku mwanya wa 41 ku Isi mu bihugu birangwamo ruswa nke, ruvuye ku mwanya wa 43 mu 2024. Amanota rufite na yo yazamutse agera kuri 58%, avuye kuri 57% mu mwaka wabanje, ruba igihugu cya gatatu muri Afurika, ndetse kikaza ku mwanya wa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities