Abaturage bo muri Ethiopia bazindukiye mu matora rusange kuri uyu wa Mbere, tariki ya 1 Kamena 2026, mu gikorwa gikomeye kigamije gutora abagize Inteko Ishinga Amategeko ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu gihugu.
Aya matora ari kuba mu gihe Ethiopia ikomeje urugendo rwo gushimangira inzego za demokarasi nyuma y’igihe irangwa n’ibibazo by’umutekano ndetse n’amakimbirane yagiye agaragara mu bice bitandukanye by’igihugu. Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko abarenga miliyoni 50 biyandikishije kugira uruhare muri aya matora, bikaba biteganyijwe ko amatora azabera mu gihugu hose kuva muri iki gitondo kugeza nimugoroba.
Mu murwa mukuru Addis Ababa no mu yindi mijyi minini, abaturage bagaragaye kare cyane bategereje gutora, bamwe bari mu mirongo miremire imbere y’ibiro by’itora. Inzego z’umutekano na zo zakajije ingamba zo kurinda umutekano w’abatora n’ibikoresho by’amatora kugira ngo iki gikorwa kigende neza.
Ishyaka riri ku butegetsi rya Prosperity Party riyobowe na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, ni ryo rihabwa amahirwe menshi yo kongera gutsinda aya matora. Abasesenguzi bavuga ko rifite amahirwe yo gukomeza kugira ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko, nubwo hari amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yifuza kongera ijwi ryayo muri politiki y’igihugu.
Nubwo amatora ari kubera mu bice byinshi bya Ethiopia, hari uturere tumwe na tumwe tutabashije kuyitabira kubera ibibazo by’umutekano. By’umwihariko, mu gace ka Tigray no mu bice bimwe bya Amhara, ibikorwa by’amatora byahungabanyijwe n’ibibazo by’umutekano bimaze igihe bivugwa muri ibyo bice.
Aya matora afatwa nk’ikizamini gikomeye ku buyobozi bwa Abiy Ahmed ndetse no ku hazaza h’imiyoborere ya Ethiopia. Abasesenguzi ba politiki bavuga ko ibisubizo bizava muri aya matora bishobora kugira uruhare rukomeye mu cyerekezo cya politiki n’ubukungu bw’iki gihugu gituwe n’abaturage barenga miliyoni 120.
Biteganyijwe ko ibyavuye mu matora bizatangazwa mu minsi iri imbere, mu gihe ibisubizo bya nyuma bishobora kumenyekana mbere ya tariki ya 11 Kamena 2026. Abaturage ba Ethiopia n’abakurikirana politiki yo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba bakomeje gukurikiranira hafi uko iki gikorwa kiri kugenda ndetse n’ingaruka kizagira ku gihugu mu myaka iri imbere.

















































































































































































