Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Ethiopia, bahuriye mu birori byo kwizihiza umunsi w’Umuganura, ku mugoroba wo ku wa gatandatu tariki 2 Nzeri 2017. Uwo muhango wabereye ku kicaro cya Ambasade y’u Rwanda i Addis Ababa.
Muri uwo muhango, Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Hope Tumukunde Gasatura, yashimiye abanyarwanda ubwitange n’ubushake bagaragaza mu kwitabira gahunda za Leta. Agarutse ku mateka, agaragaza ko Umaganura ari umuhango wari ukomeye kuva kera, ukaba wari ikimenyetso cy’uko abanyarwanda barangwaga no gushyirahamwe, kuko bahuriraga muri uyu muhango bagira ngo bishimire umusaruro babonye, bakaboneraho n’umwanya wo gutegura gahunda y’ibyo bazakora kugira ngo umusaruro ukurikiyeho uzarusheho kuba mwinshi ndetse banasangire ku musaruro bejeje.
By’umwihariko yabashimiye uruhare bagize mu gikorwa cyo gutegura amatora no gutora neza, byerekana icyizere bafitiye ubuyobozi no kwishimira ibyo igihugu cyagezeho mu myaka 23 ishize u Rwanda rumaze rwiyubaka.
Yaboneyeho kandi gusaba abanyarwanda gukomeza kugira uruhare mu kubaka igihugu cyabo bibanda ku ihame ryo gukorera ku ntego kandi ku gihe.
Ambasaderi yakomeje abwira abari aho ko ibyo abanyarwanda bishimira bituruka k’ubuyobozi bwiza, ibi bikaba bitabonwa n’abanyarwanda gusa kuko n’abanyamahanga babibona, akaba ari muri urwo rwego bagiririra icyizere abayobozi bakuru b’u Rwanda, bakabasaba gukora ivugurura mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe ndetse bakaba baherutse gutorera Rwanda kuyobora uwo muryango umwaka utaha 2018.
Ati “iyi n’intambwe ishimishije igararagaza icyizere n’abandi bafitiye abayobozi bakuru b’igihugu cyacu n’abanyarwanda muri rusange.”
Ambasaderi Hope Tumukunde hamwe n’ababyeyi batuye muri Addis Ababa, bamurikiwe umuganura, baha abana amata. Umuhango wasojwe no gusangira umuganura w’amafunguro ya Kinyarwanda no kwidagadura.
Panorama

Ku munsi w’Umuganura i Addis Ababa abana bahawe amata (Photo/Courtesy)

Ambasaderi Hope Tumukunde Gasatura ageza ijambo ku bitabiriye ibirori by’umunsi w’umuganura i Addis Ababa (Photo/Courtesy)

Umunsi w’umuganuro wabaye umwanya wo gusangira amafunguro ya kinyarwanda (Photo/Courtesy)

Ubusabane bw’Umunsi w’umuganuro wabaye n’umwanya wo gucinya akadiho (Photo/Courtesy)
