Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko imipaka ihuza igihugu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gukora nk’ibisanzwe, ariko hashyizweho ingamba zikomeye zo kugenzura abantu bose bayinyuraho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola kimaze guhitana abantu benshi muri RDC.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Uwera Jean Maurice, mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, aho yasobanuye ko nta mupaka wafunzwe ahubwo ko hongewe uburyo bwo gukurikirana abinjira n’abasohoka.
Ati “Imipaka ntabwo ifunze. Mu rwego rwo kurinda ubuzima no gukumira ikwirakwira rya Ebola mu Rwanda, buri mugenzi winjira cyangwa usohoka igihugu aragenzurwa.”
Izi ngamba zashyizweho nyuma y’aho Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS/WHO, hamwe na Africa CDC, batangarije ko Ebola yongeye kugaragara muri RDC, cyane cyane mu Ntara ya Ituri aho abantu barenga 500 bakekwaho ubwandu.
Imibare yatangajwe n’inzego z’ubuzima igaragaza ko iki cyorezo kimaze guhitana abantu barenga 130, ibintu byatumye ibihugu bituranye na RDC bitangira gukaza uburyo bwo kugenzura abinjira ku butaka bwabyo.
Mu Rwanda, ibikorwa byo gukaza igenzura byibanze cyane ku mipaka ihuza Umujyi wa Goma na Gisenyi mu Karere ka Rubavu, aho abaturage n’abacuruzi basanzwe bambuka buri munsi.
Nubwo hari amakuru yari yatangiye kuvugwa ko iyi mipaka yaba yafunzwe by’agateganyo, Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko abantu bagikomeza gukora ingendo zabo, gusa buri wese agasuzumwa mbere yo kwemererwa gukomeza urugendo.
Uwera Jean Maurice yasabye abantu bose bambuka kujya bagaragaza amakuru ku rugendo rwabo no gukorana n’inzego zibishinzwe kugira ngo umutekano w’ubuzima rusange urusheho kubungabungwa.
Ati: “Abagenda barasabwa kubimenyesha ubuyobozi, abacuruzi bagakorera mu matsinda ya koperative bakoreramo.”
Amafoto n’amakuru ava ku mipaka ya Rubavu agaragaza ko urujya n’uruza rwagabanutse cyane ugereranyije n’ibisanzwe, aho benshi mu bambuka bavuga ko bafite impamvu zihutirwa cyangwa ibikorwa by’ingenzi bibajyanye hakurya.
Inzego z’ubuzima mu Rwanda zikomeje gukurikirana uko icyorezo gihagaze muri RDC, mu gihe abaturage basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza y’isuku no kwihutira kwivuza igihe bagize ibimenyetso bikekwa ko bifitanye isano na Ebola.

























































































































































































