Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, yashimangiye uruhare rukomeye rw’Urwego rwa DASSO mu gufasha inzego z’ibanze n’iz’umutekano kurinda umutekano w’abaturage no gukomeza gutanga serivisi zibegereye.
Yabitangaje ku wa 8 Kamena 2026 mu nama yahuje Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) n’abahuzabikorwa ba DASSO bo mu turere twose tw’igihugu. Iyo nama yari igamije gusuzuma uko uru rwego rwitwaye mu kazi no kurebera hamwe ingamba zarufasha kurushaho kunoza inshingano zarwo.
Mu ijambo rye, Minisitiri Habimana yashimye uburyo DASSO ikorana n’izindi nzego z’umutekano mu gukumira no gukemura ibibazo bishobora guhungabanya ituze n’umutekano by’abaturage.
Yavuze ko ibikorwa by’uru rwego byagize uruhare mu gukomeza amahoro n’umutekano mu bice bitandukanye by’igihugu, anashimira abagize DASSO ku musanzu batanga mu gufasha abaturage no kubegereza serivisi.
Minisitiri Habimana yanagaragaje kandi ko hakenewe gukomeza kongerwa ubushobozi n’ubunyamwuga mu mikorere ya DASSO kugira ngo irusheho kuzuza neza inshingano ifite, cyane cyane mu guhuza ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage.
Yasabye abagize uru rwego gukomeza gukorana bya hafi n’izindi nzego bireba, hagamijwe gukemura ibibazo bibangamiye umutekano n’imibereho myiza y’abaturage.
Abitabiriye iyo nama baganiriye ku byagezweho mu mikorere ya DASSO, imbogamizi zihari ndetse n’ingamba zigamije kurushaho kunoza akazi kayo mu gihe kiri imbere.
DASSO ni urwego rwashyiriweho gufasha ubuyobozi bw’uturere mu bikorwa byo kubungabunga umutekano. Rwashinzwe n’Itegeko No 87/2013 ryo ku wa 11 Nzeri 2013, rukaba rukorera munsi ya MINALOC mu gihe runakorana bya hafi na Polisi y’u Rwanda mu rwego rwo kubungabunga umutekano n’ituze by’abaturage.
Abasesenguzi bavuga ko ubufatanye hagati ya DASSO, inzego z’ibanze n’iz’umutekano bukomeje kugira uruhare rukomeye mu gukumira ibyaha no gukomeza kwimakaza umutekano mu gihugu.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Dominique Habimana

Urwego rwa DASSO rufasha inzego z’ibanze n’iz’umutekano kurinda umutekano w’abaturage
























































































































































































