Ikigo cy’icyitegererezo mu kongerera ubumenyi n’ubushobozi abagore mu bijyanye n’imiyoborere “Center of Excellence for Women Leadership”, cyubakwa n’impuzamiryango Pro-Femmes Twesehamwe, cyagaragajwe ko ari intangarugero ku mugabane wa Afurika mu kubaka ubushobozi bw’umugore.
Ibi byagarutsweho mu gusoza inama nyunguranabitekerezo yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia, ku wa 22-23 Mutarama 2017, ihuje imiryango nyafurika itari iya Leta n’abandi bafatanyabikorwa, barebera hamwe uko ihame ry’uburinganire n’iterambere rihagaze ku mugabane wa Afurika.
Hashimwe imiryango yakoze ibikorwa by’indashyikirwa, ku isonga haza Impuzamiryango Pro-Femmes Twesehamwe, yubaka ikigo cy’icyitegererezo “Center of Excellence for Women Leadership”.
Iki kigo kizajya kiberamo ibikorwa bitandukanye birimo n’ibyo gukomeza kongerera ubumenyi abagore n’abakobwa ku bijyanye n’imiyoborere, ndetse n’ibigamije kurwanya burundu ihohotera rishingiye ku gitsina.
Iki kigo kizaba kirimo n’ububiko “Documentation” bugamije kubungabunga amateka y’ibyagezweho mu guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye n’iterambere ry’umugore n’umukobwa. Bizajya bifasha Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga kubona umwanya wo gusoma no gukurikirana ibyagezweho. Iki kigo kirubakwa i Gahanga, mu karere ka Kicukiro imirimo yacyo ikaba igeze kure.
Nk’uko byagarutsweho na Kanakuze Jeanne d’Arc, Umuyobozi w’Impuzamiryango Pro-Femmes/Twesehamwe, iyi mpuzamiryango ifite gahunda yo gukomeza gufasha abanyamuryango bayo kwiga imishinga bagahuzwa n’ibigo by’imari ndetse n’abandi n’afatanyabikorwa, kuko bazaba bafite n’aho babahera ubumenyi.
Ati “Twe Pro-Femmes twasanze kuba tutagira aho dukorera bidindiza iterambere ry’abagore muri byose. Iyi nzu niyuzura tuzakora ibishoboka mu kuzamura abagore ku buryo bugaragara cyane, tubahuza n’ibigo by’imari; tugamije kugabanya zimwe mu mbogamizi zizitira abagore mu kubona inguzanyo. Kugeza ubu tugeze ku kigero gishimishije twubaka iyi nzu kandi tuyubatse mu buryo bw’ikerekezo cy’igihugu cyacu, kuba ahantu hakeye, no kwishakamo ubushobozi.”
Benitha Diop, Umuyobozi wa Femmes Africa Solidaire (FAS) akaba ari n’intumwa y’umwihariko y’Afurika Yunze Ubumwe (African Union) ushinzwe gukurirana uruhare rw’abagore, umutekano no kubaka amahoro muri Afurika, yashimye cyane Impuzamiryango Pro-Femmes Twesehamwe.
“Pro-Femmes Twesehamwe ni umwe mu miryango yakoze igikorwa cyiza cyo gutekereza ko abagore n’abakobwa bakwiye kugira ahantu bahurira bongera ubumenyi mu miyoborere. Ibi ni ibintu bikwiye gukorwa n’imiryango yose mu gufasha abanyamuryango babo kugira aho bagera ku mibereho myiza. Inama iheruka kubera mu Rwanda, GIMAC, twarabasuye tureba iyo nyubako, tubona ari inzozi nziza. Uyu munsi murabona ko bamaze gutera intambwe nini na bo gushimirwa, by’umwihariko abagore bo mu Rwanda koko bafite gahunda nziza yo gufashanya”.
Abitabiriye iyi nama bashimye u Rwanda by’umwihariko Perezida wa Repebulika Paul Kagame, gukomeza kuba intangarugero mu gushyigikira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo.
Mutesi Scovia/Addis Ababa