Mu Gihugu cy’Afurika y’Epfo bamaze iminsi bari mu matora y’Abayobozi bo ku nzego z’ibanze, aho ibimaze kuva mu matora kugeza ubu bigaragaza ko Ishyaka riri ku Butegetsi rya ‘African Nation Congress’_ANC, rishobora kuba ryatangiye gutakarizwa icyizere.
Umugabo witwa Julius Malema, akaba n’Umukuru w’Ishyaka ‘Economic freedom fighters’, yatangaje ko ari ikigaragaza ko Abanya-Afurika y’Epfo bahumutse.
Ati “Turimo kurya iyi nzovu gacye gacye, ibi ni ibigaragaza ko Abaturage ibyo twababwiraga batangiye kubibona.”
BBC yatangaje ko ibyashyizwe ku mugaragaro, byavuye mu matora bigaragaza ko: Ishyaka rya ANC ryabonye amajwi angana na 46%, Irya mbere rikomeye mu atavuga rumwe n’Ubutegetsi, ‘Democratic Alliance’ (DA) ryabonye amajwi angana na 22%, ‘Economic Freedom Fighters’ ryo ribona amajwi angana na 10%. Ishyaka rya Inkatha Freedom Party (IFP), ryabonye amajwi angana na 6%; irya ‘Freedom Front Plus’ ribona amajwi angana na 2%, naho ‘Action SA’ ryo ryagize amajwi angana na 2%.
N’ubwo nta Shyaka ryarushije ANC, abatavuga rumwe na yo, bavuga hashingiwre ko ryari rimaze imyaka hafi 30 ritsinda amatora, ku bwiganze none ubu ikaba iri munsi ya 50%; bigaragaza ko yatangiye gutakarizwa icyizere.
Ibi bikaba byatangiye gutera inkenke abayobozi ba ANC, n’ubwo mu bitangazamakuru berekana ko nta kibazo.
Urugero ni nk’aho Jessie Duarte, Umunyambanga mukuru w’iri Shyaka, yagize ati “Ntabwo twatsinzwe, turi Ishyaka ryatsinze. Yego imibare yacu yagabanutse, ariko ibyo ntabwo bitugira abatsinzwe… ntabwo dusuzugura abatora, badushyize muri uyu mwanya; kandi ntan’ubwo tubangamiwe no kuba muri uyu mwanya”.
Ishyaka ‘African Nation Congress’ ryashinzwe mu 1912, rifata Ubutegetsi mu 1994; kuva ubwo ryari ritaragira amajwi macye nk’ayo ryagize muri aya matora ashize.
Nshungu Raoul