Minisitiri w’Intebe Boris Johnson yari yiyemeje ko umwaka wa 2020 wagombaga kuba “umwaka ugena ibikorwa by’ikirere”
Yabitangaje ubwo yifatanyaga na Sir David Attenborough umwanditsi n’impuguke mu bidukikije, mu gutangiza inama itegura inama itaha y’Umuryango w’Abibumbye y’imihindagurikire y’ikirere.
Igikorwa cya COP26 ni inama y’ibihugu byunze ubumwe ku Isi ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere n’uburyo ibihugu byitegura guhangana nabyo.
Mu 2020, Iyi nama yagombaga kubera i Glasgow, abayobozi barenga 200 ku isi ni bo bagombaga kuyitabira, ariko igihe coronavirusi yugarizaga Isi , byose byarahindutse, iyi nama ntiyaba.
COP 26 ni iki? Kandi Ikora iki?
Inama ya COP26 izahuza impande zitandukanye kugira ngo yihutishe ibikorwa biri mu ntego z’amasezerano y’i Paris n’amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye y’imihindagurikire y’ibihe ikaba yitabirwa n’ibihugu byashyize umukono ku masezerano y’Umuryango w’Abibumbye y’imihindagurikire y’ikirere (UNFCCC), amasezerano yemejwe mu 1994.
Iyi nama izaba muri uyu mwaka wa 2021 izaba ibaye ku nshuro ya 26, ni yo mpamvu yitwa COP26. Biteganyijwe ko izabera mu mujyi wa Glasgow, muri Ecosse, hagati ya 31 Ukwakira na 12 Ugushyingo 2021, kuri iyi nshuro ikaba iyobowe n’Ubwami bw’U Bwongereza
Inama iheruka kuba ku nshuro ya 25 yabereye muri Espagne mu mujyi wa Madrid mu Gushyingo 2019.
Inama ya COP 25 yabereye i Madrid yarangiye igaragaje ibibazo byinshi bitarakemuka, ariko hakorwa amasezerano yerekeye kugabanya imyuka ihumanya ikirere irimo a dioxyde de carbone – gaze itera ubushyuhe bwinshi ku Isi.
Buri gihugu cyemeye gushyiraho gahunda yo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere mu nama itaha izabera i Glasgow. Nkuko biri mu masezerano ya Paris
Amasezerano y’i Paris ni amasezerano mpuzamahanga yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, yemeranijwe n’abayobozi mu 2015 ubwo ibihugu 195 byitabiraga COP21 i Paris.
Amasezerano y’i Paris avuga iki?
Avuga ko ibihugu bigomba:
• Kugabanya ingano y’imyuka yangiza yoherezwa mu kirere hakorwa ndetse ingufu zisubiramo harimo nk izikomoka ku muyaga, ku zuba n’ibindi…
• Kugumisha izamuka ry’ubushyuhe bw’isi yose “munsi” ya 20C (3.6F) no kugerageza kubugabanya bukagera kuri 1.50C
• Kongera gusuzuma intambwe imaze guterwa kuri aya masezerano buri myaka itanu
• Gusohora miliyari 100 z’amadolari buri mwaka mu bijyanye n’ishoramari mu by’ ikirere kugira ngo rifashe ibihugu bikennye kugeza 2020, no kwiyemeza kongera aya mafaranga mu kurushaho mu gutera inkunga ibikorwa byo kurwanya ihindagurika ry’ikirere mu gihe kizaza.
Ni iki twakwitega kuri COP 26?
COP26 izaba ibaye inama nini cyane u Bwongereza bwakiriye. Biravugwa ko ari igikorwa kirebana n’ikirere gikomeye kizaba kibaye kuva Amasezerano y’i Paris 2015 asinywe
Abaperezida na ba Minisitiri w’Intebe baturutse hirya no hino ku isi bazerekana iterambere ry’ibyakozwe guhera basinye Amasezerano y’i Paris kandi hari icyizere ko hari imyanzuro mishya y’uburyo bwo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere izashyirwaho
Source: science-environment
NKUBIRI ROBERT