Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Tuzemera kunengwa ibyo tutavuze aho kuvuga ibyicisha- Cléophas Barore

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru -RBA, Cléophas Barore yijeje ko itangazamakuru rya none rizakomeza guharanira kurwanya ikibi aho kiva kikagera. 

Ni ubutumwa yatanze ku wa 12 Mata 2024, mu gikorwa cyo kwibuka Abanyamakuru n’abakoreraga ORINFOR bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabereye ku cyicaro cya RBA.

Barore yavuze ko kuba abayobozi mu nzego zitandukanye n’abanyamakuru ndetse n’abahagarariye imiryango y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bahuriye muri iki gikorwa, ari umukoro wo gusubiza amaso inyuma. Ati “Bari abagabo, bahagaze neza barabizira.”

Yagaragaje ko n’ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yagizwemo uruhare n’itangazamakuru ariko hari abitandukanyije n’ikibi. Ati “Ikibi rero nticyenda gushira ariko umuntu ashobora kudakora ikibi kandi ikibi gihari n’abakora ikibi bahari. Ikiruta ibindi ni ukugira umutima.”

Barore yakomeje yibanda ku banyamakuru baziririzaga ikibi, avuga ko aribyo bikwiye kuranga Abanyamakur ba none.

Yavuze ko Abanyamakuru bahozeho bishwe urw’agashinyaguro na mbere ya Jenoside ari ko kuko byari akazi kabo bakabikora ari amaburakindi.

Ati “Babanje gupfa bahagaze, kwicwa bahagaze, gutotezwa. Nimutekereze nk’umunyamakuru wagiye gufata iriya disikuru ya Mugesera, kandi agomba kuyizana kuko ari akazi. Nimutekereze uwagomba kuyitambutsa kandi atemeranywa na yo kandi ivuga ngo ni mwebwe tuzica.”

Barore yavuze ko itangazamakuru rya none rizaharanira ukuri kandi rizaharanira kurwanya ikibi cyose aho kiva kikagera.

Ati “Imyaka mirongo itatu, hari uko muzi itangazamakuru. Ni urugamba rukomeje ariko rurimo abagabo mu buryo bw’ubutwari no kwitwararika. Tuzemera batunenge ko hari ibyo tutavuze, aho kuvuga ubusa cyangwa aho kuvuga ibyicisha.’’

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yagaragaje ko n’ubwo hari ibitangazamakuru byagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hari ibindi byahagaze gitwari bikarwanya ivangura. 

Yagize ati “Kwibuka Abanyamakuru bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ntibisigana no gutekereza ku ruhare itangazamakuru ryagize mu gukwirakwiza ingengabitekerezo y’ivangura ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Minisitiri Musabyimana yavuze ko hari abanyamakuru baharaniye ukuri kandi bari babizi neza ko bashobora kubizira. Ati “Tuziko ubu butwari bugira bake, ubutwari butuma bamwe muri bo bicwa kubera kuvuga ukuri.”

Agaragaza ko hari ibinyamakuru n’ibitangazamakuru byatije umurindi ubutegetsi bwabibaga urwango rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi birimo RTLM, Kangura, Nyiramacibiri…

Anashima ibitangazamakuru byagize uruhare mu kurwanya ikibi, ivangura n’akarengane byari mu gihugu bikorwa n’ubutegetsi bubi. Ibyo bitangazamakuru ni Radio Muhabura, Rwanda Rushya cyayoborwaga na Kameya Andre, Le Soleil cyayoborwaga na Mbarushimana Antoine, Kanguka cyayoborwaga na Rwabukwisi Vincent “RAVI”, Le Flambeau cyayoborwaga na Rangira Adrien na Kiberinka cyayoborwaga na Sam Gody Nshimiyimana.

Yavuze ko mu myaka 30 ishize, itangazamakuru ryagize uruhare rugaragara mu kongera kubaka Igihugu cyari cyarasenywe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Jean Claude Musabyimana, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.