Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

U Rwanda rwasinye amasezerano yo kohereza urusenda rwumye mu Bushinwa

U Rwanda rwasinye amasezerano ajyanye no kohereza urusenda rwumye mu Bushinwa. Aya masezerano yasinywe na Ambasaderi  w’u Rwanda mu Bushinwa James Kimonyo.

Ambasaderi Kimonyo akaba  yashimye  Guverinoma y’u Bushinwa ku mubano ukomeye  ifitanye na Guverinoma y’u Rwanda mu nzego zitandukanye  harimo n’ubucuruzi ndetse n’ishoramari. Yongeyeho ko iri soko ari intsinzi ikomeye ku banyarwanda bahinga urusenda.

Bamwe mu bahinzi ndetse bakohereza mu mahanga bimwe mu bikomoka ku buhinzi harimo n’urusenda bavuga ko basubijwe ngo kuko ari ibintu bari bamaze igihe bategereje. Ubu bakaba bizeza kwagura ibikorwa byabo, kugira ngo ingano y’urusenda rwoherezwaga mu mahanga yiyongere.

Umuyobozi ushinzwe imari n’ibikorwa muri Kampani SOUK Investment Group ihinga ikanohereza mu mahanga indabo ndetse n’urusenda, Fred Rwigamba avuga ko bishimiye iri soko, aho babifata nk’amahirwe azabafasha kwagura amasoko yabo.

Mu kiganiro na Panorama.rw, Rwigamba yagize ati: “Ni ibintu twari dutegereje, ni amahirwe azadufasha kwagura amasoko yacu; twari dusanzwe dufite amasoko mu bihugu by’i Burayi n’ahandi ariko iri soko ryo mu Bushinwa ni ikintu kinini, rizadufasha kwagura imipaka yacu mu bijyanye no kohereza urusenda rwumye mu mahanga ikindi no kubona amafaranga.”

Yashimiye Guverinoma y’u Rwanda, ihora ibafasha mu kohereza ibikomoka ku buhinzi mu mahanga.

Mu bijyanye n’imyiteguro, Kampani Souk Investment Group itangaza ko hari koperative yitwa Gwiza ikorera i Rwamagana basanzwe bakorana ihinga urusenda kuri hegitari 10, ndetse hakaziyongeraho abandi bahinzi kugira ngo ubu buhinzi bwaguke. 

UWIMANA DONATHA

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.