Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ikoranabuhanga

Abarimu barakangurira abakobwa kudatinya kwiga amasomo ya siyansi

Bamwe mu barimu bamaze iminsi igera kuri ine bahugurwa na UNESCO mu gukoresha ikoranabuhanga, bavuga ko abana b’abakobwa badakwiye gutinya kwiga amasomo ajyanye na siyansi, kuko yoroshye nkandi masomo bahitamo kwiga.

Ibi babitangaje ubwo bari bashoje amahugurwa y’iminsi ine yaberaga mu kigo cya “Creativity Lab” giherereye mu kagari ka Rugando, mu Kimihurura, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, bahabwa amasomo y’ikarishyabwenge ku bijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga rigezweho. Aya masomo yateguwe na Komisiyo y’Igihugu ikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco “UNESCO-CNRU” ku bufatanye n’Ikigo Nyafurika cy’icyitegererezo mu bumenyi mu by’imibare “African Institute of Mathematical Science (AIMS)”.

Nyuma yo gukarishya ubwenge mu ikoranabuhanga rigezweho ririmo gukora robo (Robotics), ibijyanye n’ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence), ikoranabuhanga rya “3D Printing” ndetse n’uburyo bwo kubyaza utuntu duto ikintu kinini (Microscience Training), aba barimu bagaragaje ko bungutse byinshi kandi bigiye no kubafasha kunoza imyigishirize mu bijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga rigezweho, no kwita cyane ku bana b’abakobwa babatinyura kwitabira gukoresha ikoranabuhanga.

Umuhuza Grabrielle yigisha kuri G.S Kigembe mu karere ka Kamonyi. Avuga ko amasomo akuye mu mahugurwa bahabwaga na UNESCO azamufasha kongerera abanyeshuri ubumemyi yari asanzwe abaha.

Yagize ati “Aya masomo ntabwo akomera, ahubwo ni ibyo bishyizemo. Iyo rero umwana yize ibintu abishyira mu ngiro bituma arushaho gutinyuka, kandi uko arushaho kubikora ni na ko arushaho kubikunda. Kuri ubu abana b’abakobwa ntabwo baraba benshi muri siyansi, ariko nihakomeza kubaho intangarugero bizatuma barushaho kuyakunda cyane. Nanjye ngiye gukora ibishoboka kugira ngo aba bana b’abakobwa batinyuke bige amasomo ya siyansi, kuko aroroha natwe twarabyize turabishora.”

Nsengiyumva Jean Damascene yigisha isomo ry’Ibinyabuzima muri GS Rusisiro, mu Murenge wa Musha mu karere ka Rwamagana. Avuga ko aya masomo yari agamije kongera ubumenyi bwa mwarimu mu buryo bwo gukoresha ikoranabuhanga rigezweho no guhanga udushya mu masomo y’ubumenyi, harimo Imibare, Ibinyabuzima, Ubutabire n’Ubugenge; aho bagiye bayahuza n’ikoranabuhanga rigezweho.

Mutesa Albert Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO, avuga ko amasomo abarimu bahawe, azagira umumaro ku bana b’abakobwa batinyaga kwiga siyansi.

Yagize ati “Dukora ubukangurambaga ku banyeshuri, by’umwihariko ku bakobwa, kuko twabonye ko abakobwa bakurikira amasomo ya siyansi bakiri bake. Rero kimwe dukora nuko tubazanira abakuru bakabigisha uko babigeraho. Hari Aho twazanye abapiloti, abaganga, injennyeri n’abandi, bakabereka ko hari aho bamaze kwigeza, bituma na bo bitinyuka bakabasha kwiga amasomo kandi biri gutanga umusaruro.”

Aya mahugurwa y’iminsi ine yatangiye ku wa 15 Ugushyingo, ageza ku wa 18 Ugushyingo 2022, atewe inkunga na Komisiyo ya UNESCO ishami ry’u Rwanda na Kaminuza mu bumenyi n’ubuhanga muri Afirika -AIMS n’ibindi bigo bishyize imbere uburezi n’ikiranabuhanga.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.